Iyi nzu y'umucuruzi witwa Yovonne Mukeshimana wahitanywe n'iyi mpanuka, yagwiriwe n'iriya modoka y'ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso.
Iyi mpanuka kandi yahitanye Nkurikiyimfura wari usanzwe ari umuzamu wa Yvonne Mukeshimana na we wari uri mu kazi ke kuri iriya nzu.
Imwe mu nzu zasenywe n'iriya modoka, harimo n'ikorerwamo ubucuruzi bw'inyama (Boucherie) bw'uwitwa Nshimiyimana Alexandre.
Mugisha Oscar usanzwe akora muri iriya Boucherie, wahise anihutira kureba iby'iyi mpanuka agasanga uriya mugore yamaze kwitaba Imana, akaba yanabonye iby'iriya mpanuka ikimara kuba kimwe n'abandi batangaje ko ishobora kuba yaturutse ku muvuduko mwinshi.
Bavuga kandi ko hariya hantu hakunze kunyura imodoka zahoreye cyane ku buryo byaba byiza hashyizwe ibituma abahanyura batwaye ibinyabiziga bagenda ku muvuduko woroheje.
Uyu mucuruzi atangaza ko ubwo yari akimara kugera hariya habereye impanuka, yasanze umuzamu agitera akuka ariko na we ngo ntibyatinze kuko yahise ashiramo umwuka.
Inzu zari hariya zose zasenyutse burundu ku buryo abahageze bagiriye ubwoba iriya mpanuka uko yahasize ari itongo.