MINISANTE yanyomoje ibya ruswa ivugwa mu guha abaganga bashya imyanya mu bitaro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku itariki 27 Kanama hasohotse amashusho arimo ibaruwa yanditswe n’umuganga utarashatse ko amazina ye atangazwa, ashinja Minisante n’ibitaro kwaka ruswa abaganga [docteur généralistes] barangije kaminuza kugira ngo boherezwe mu bitaro byiza cyangwa bagumishwe mu bitaro bakoragamo imenyerezamwuga (stage).

Uwanditse iyi baruwa avuga ko ruswa bakwa ishobora kugera no kuri milioni ebyiri bakayakwa n’abakozi ba Minisante n’ab’ibitaro nyuma yo kurangiza amezi atandatu ya ‘stage’, kugira ngo bahabwe akazi mu bitaro bitanga agahimbazamusyi keza n’amahirwe menshi kurusha ahandi.

Uyu muganga w’umugore ufite abana barimo n’uw’umwaka wakoreraga stage mu bitaro byegereye umuryango we, avuga ko ubwo yarangizaga stage yashatse kuguma mu bitaro yakoreragamo kuko byamufashaga kwita ku mwana we, maze bagenzi be bakamubwira ko nadatanga miliyoni atazahaguma cyangwa ngo atange miliyoni ebyiri kugira ngo ashyirwe mu bitaro byiza.

Muri iyi baruwa ntaho avuga ko yatswe ruswa n’aba bakozi ba Minisante cyangwa ab’ibitaro, ariko kuko nyuma yoherejwe mu bitaro byo mu Ntara y’amajyepfo kandi yari yijejwe kugumishwa mu byo yakoreragamo, byatumye yemeza ko koko iyo ruswa ihari.

Minisante yasohoye itangazo ryamaganira kure iby’aya makuru, ivuga ko ari amahimbano kuko ntaho mu Rwanda batanga stage y’amezi atandatu ku banyeshuri bimenyereza umwuga wo kuvura, ahubwo ko bakora stage y’amezi 12 nyuma bakoherezwa mu bitaro bitandukanye mu gihugu.

Ryakomeje riti “Ku itariki 29 Nyakanga 2021, Minisiteri y’Ubuzima yashyize mu myanya abaganga barangije imenyerezamwuga 337 n’abinjiye mu imenyerezamwuga 141. Byakozwe bose batumiwe, babigiramo uruhare rutaziguye, byose babireba kandi n’inzego zitandukanye za Minisiteri y’Ubuzima zibikurikira.”

“Hashingiwe ku myanya iri mu bitaro, aba baganga bihitiragamo ibitaro bifuza gukoreramo hashingiwe ku myanya yari yagaragajwe. Kugira ngo hirindwe ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma habaho kubogama mu gushyira aba baganga mu myanya […] Uwabaga afite amanota menshi yahitagamo mbere gutyo gutyo, bigakomeza kugeza abaganga bose bamaze gutoranya ibitaro bajyamo.”

Iri tangazo rivuga ko aba baganga baba bemerewe kugurana hagati yabo, aho ababishaka babyandika, bikemezwa n’ubahagarariye, ubundi bigakorwa.

Abaganga barangije imenyerezamwuga boherezwa gukorera mu bitaro bihitiyemo bitewe n'aho imyanya iri, kandi hakagenderwa ku manota babonye bakiri mu ishuri hagenwa abahitamo mbere y'abandi. Nta ruswa iri mu kohereza abaganga aho bakorera. pic.twitter.com/FTyo9KGfB8

— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 29, 2021

Icyo Minisante ishingiraho ivuga ko ibyatangajwe ari ikinyoma, ngo ni uko umunyamukuru atigeze ayibaza ngo yumve uruhande rwayo ndetse ntanagaragaze ikimenyetso na kimwe.

Iyi minisiteri yatangaje ko bishoboka ko uwanditse ibaruwa atari umuganga kuko byinshi mu byo avuga bihabanye n’ukuri.

Minisante yatangaje ko abaganga bahabwa imyanya mu bitaro, hakurikijwe amanota yabo n'aho bashaka gukorera



source : https://ift.tt/2WIdZSn
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)