Rwamagana: Abangavu 40 babyaye imburagihe bahawe ubufasha, bibutswa ko butazahoraho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bakobwa biganjemo ababyaye bataruzuza imyaka 18 bahawe imashini zidoda kuri buri umwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama 2021 nyuma y’amezi atandatu bigishwa kudoda bya kinyamwuga.

Ubu bufasha babuhawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rubinyujije mu mushinga wa APV usanzwe ufasha abantu badafite ubushobozi buhagije ku bufatanye n’Akarere ka Rwamagana.

Abakobwa bahawe izi mashini bavuze ko zigiye kubafasha guhindura ubuzima babagamo, abenshi bavuze ko batewe inda bagatereranwa n’imiryango yabo kugeza ubwo bitereye icyizere none ngo bongeye guhabwa icyizere cyo kubaho.

Umumararungu Nadine utuye mu Kagari ka Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe, yavuze ko bishimiye cyane inkunga bahawe avuga ko benshi muri bo bakimara guterwa inda birukanwe n’imiryango yabo bituma bigunga.

Ati “ Nkanjye nitanzeho urugero ntaraza kwigishwa kudoda nari ndi mu bwigunge nkimara kubyara, numvaga nta byishimo, nta gaciro nkifite ndetse numva nta n’icyo namarira igihugu.”

Yakomeje avuga ko ahurijwe hamwe n’abandi yasanze hari benshi bahuje ibibazo batangira kubigisha ari nako babagarurira icyizere gahoro gahoro berekwa uburyo inzozi bahoranye bazigeraho.

Ati “ Twatangiye kwiga, ndi umuntu ugura igitenge nkakidodesha ariko ubu ndidodera, ikindi umwana wanjye nawe ninjye umudodera imyenda y’ishuri, hari n’abandi baturanyi basigaye bangirira icyizere nkabadodera, ikindi ubu maze kwizigamira 25.000 Frw yose nakuye mu kudodera abandi.”

Dusenge Marie we yagize ati “Ubu njye mu byishimo mfite ni uko nagaruriwe icyizere, naje kwiga numva ntakongera gutera imbere ariko ubu kimwe n’abandi banyeshuri twigana tumaze kumenya kudoda none twanahawe imashini; ni ibyishimo bikomeye.”

Yashimiye ubuyobozi bwa APV n’Akarere ka Rwamagana, abizeza ko bagiye kwiteza imbere bagateza imbere n’imiryango yabo.

Umuyobozi w’Umuryango APV wafashije aba bana b’abakobwa kwiga imashini ndetse buri umwe ukanayimuha, Pasiteri Joy Basinga, yavuze ko batigishije abana b’abakobwa babayariye iwabo gusa ahubwo banigishije abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu rwego rwo kubagarurira icyizere.

Ati “Abo bana twabahaye ubumenyi bwo kwiga kudoda bakihangira imirimo, twabigishije kwizigamira, tubigisha kudoda mu buryo bwa kinyamwuga. Twabigishaga kudoda tunabigisha uburenganzira bwabo, basobanukiwe ko bashobora kugana inzego z’ibishinzwe.”

Yakomeje avuga ko uretse kubigisha banahuguye ababyeyi babo bahuza imiryango yari ifite ubwumvikane buke hagati yabo kubera wa mwana wabyaye akiri muto.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, yasabye aba bana b’abakobwa kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe ndetse n’imashini bahawe.

Ati “ Ubundi hari ubwo umuntu yiga akabura nuko atangira kwiteza imbere none twizeye ko abana basoje hano bize kandi banabonye ubushobozi bwo gutangira kwikorera, turabona rero bizadufasha cyane mu rwego rw’imibereho myiza y’abana babyaye ndetse n’imibereho myiza y’ingo bavukamo. Twumvikanye ko bagiye kudufasha gukumira ubusambanyi kuri bagenzi babo bakajya batanga amakuru ku wo babona wahohoterwa.”

Mutoni yasabye abakobwa bahawe ibi bikoresho kwitwararika bagakoresha neza amahirwe babonye biteza imbere.

Ati “Nubwo basoje kwiga ntabwo ari irushanwa cyangwa se igihembo bahawe cy’ibyo byahise, ahubwo ni ubushobozi bahawe kugira ngo batangire ubuzima bushya burimo kwirinda kurera abana babo neza no kwiteza imbere.”

Ibikoresho byahawe birimo imashini nshya zidoda ndetse no kubigisha byatawe miliyoni 24 Frw, aba bangavu bahise bashyirwa mu matsinda bashakirwa inzu zo gukoreramo kugira ngo bakomeze bahuze imbaraga.

Abangavu 40 bashyizwe mu matsinda azabafasha kwiteza imbere
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Mutoni Jeanne, yasabye abangavu kwiteza imbere bakoresheje imashini bahawe



source : https://ift.tt/3tgcYNz
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)