Vestine na Dorcas batandukanye na M Irene #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Abahanzi bakizamuka mu muruhando rwa muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, batandukanye na MIE yari imaze iminsi ibafasha.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Murindahabi Irene ari na we uyobora MIE yavuze ko nyuma yo gusesengura imikoranire ye na Vestine na Dorcas yahisemo kuyigarika guhera kuri uyu wa 7 Nyakanga 2021.

Murindahabi Irene ntabwo yigeze atangaza icyatumye asesa amasezerano yari afitanye n'aba bana b'abakobwa bamaze kwiharira igikundiro mu muzika wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu gihe bari bamaranye, yabafashije gukora indirimbo eshatu. Iya mbere ni Nahawe Ijambo yakunzwe n'abatari bake, Papa ndetse na Adonai baherukaga gushyira hanze.



Source : https://impanuro.rw/2021/07/07/vestine-na-dorcas-batandukanye-na-m-irene/

Post a Comment

1Comments

  1. Ahubwo nanyifatire kuko ngewe na buze umutera nkunga kd mfite talent

    ReplyDelete
Post a Comment