AS Kigali yongereye amasezerano umukinnyi umwe, isinyisha 2 barimo na rutahizamu watsinze byinshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya AS Kigali yamaze kongerera amasezerano Kalisa Rashid ukina mu kibuga hagati aho yasinye imyaka 2, ni mu gihe yasinyishije na rutahizamu Saba Robert wakiniraga Kiyovu Sports.

Isoko ry'abakinnyi mu Rwanda rirashyushye, buri saha haraza amakuru y'abakinnyi amakipe yifuza nabo yasinyishije, ku ikubitiro, AS Kigali yatangiye yongera amasezerano y'abo yari ifite.

Yahereye kuri Kalisa Rashid wasinye imyaka ibiri aho yahawe miliyoni 7 akazajya ahembwa ibihumbi 900.

Nyuma yo kongerera Rashid, ikaba yahise inasinyisha rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona wakiniraga Kiyovu Sports ari we Saba Robert aho na we yasinye imyaka 2.

Yasinyishije kandi Uwimana Guillain wakinaga mu kibuga hagati muri Etincelles, na we yasinye imyaka 2.

Saba yasinye imyaka 2 muri AS Kigali
Kalisa Rashid yongereye amasezerano muri AS Kigali



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yongereye-amasezerano-umukinnyi-umwe-isinyisha-2-barimo-na-rutahizamu-watsinze-byinshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)