Ubutumwa: Nicholas Duncan-Williams Imana imutumye iki ku Itorero? #rwanda #RwOT

webrwanda
1

"Munyemerere nkoreshe ubu buryo mbabwire iyerekwa nagize ku Itorero ryacu. Ndabizi abantu bamwe baraza kundwanya kubera imitima ibarega, ariko nahisemo kwikura uyu mutwaro ku mutwe nkabivuga kugira ngo nanjye numve umutima wanjye ucyeye." Duncan-Williams

Ubundi mu magambo make ni muntu ki?

Nicholas Duncan-Williams (wavutse ku ya 12 Gicurasi 1957) ni impirimbanyi y'ubutumwa bwiza ukomoka muri Gana, ni umushumba mukuru uyobora akaba n'umugenzuzi mukuru wa minisiteri y'ivugabutumwa(Action Chapel International (ACI), ifite icyicaro i Accra, muri Gana. Niwe washinze umuryango 'Charismatic Movement' watangiye mu myaka 20 ishize aho muri Gana no mu tundi duce twa Afurika y'Iburengerazuba.

CAFM, ni itorero rye rimaze kumenyekana mu duce twinshi kuko rifite amashami arenga 2000. Muri yo 250 aherereye muri Amerika ya Ruguru, Uburayi, na Afurika. Williams Duncan niwe muntu wa mbere utari Umunyamerika wayoboye isengesho mu muhango wo kurahira kwa Perezida na Visi-Perezida batorewe kuyobora Amerika.

Avuga ubutumwa yahawe ku itorero, mu magambo ye yagize ati" Munyemerere nkoreshe ubu buryo mbabwire iyerekwa nagize ku Itorero ryacu. Ndabizi abantu bamwe baraza kundwanya kubera imitima ibarega ariko nahisemo kwikura uyu mutwaro ku mutwe nkabivuga kugira ngo nanjye numve umutima wanjye ucyeye.

Imana yanganirije mu buryo burambuye ku Itorero, Imaze kumbwira, ndababara, ndarira cyane! Byagenze gutya: Duherutse gupfusha umusore muto w'imyaka 22 ku rusengero rwacu azize indwara itaramenyekanye neza. Uyu musore yagiraga umuhate cyane ku buryo nanjye ubwanjye namutangariraga. Yari akiri muto kandi ari inkingi ikomeye muri korari ndetse no muri department (igice c)y'urubyiruko. Amaze kuremba twaramusengeye cyane, Itorero ryarasenze inshuro nyinshi rimusabira gukira ariko n'ubundi birangira apfuye. Uri nirwo rupfu rwambabaje no kugeza uyu munsi kandi nzakomeza kubabara.

Mbere yuyu, hari undi mushiki wacu nawe wari umaze iminsi apfuye. Nawe yagiraga umuhate cyane, kandi umugabo we nawe yari umukristo pe! Bari bamaze igihe kirekire barabuze urubyaro, ariko ntibigeze bacika intege mu kwizera kwabo. Bitunguranye, umugore aratwita Itorero ryose riranezerwa! ariko apfa abyara nubwo twari twasenze mu marira menshi, mu gutaka no kwinginga ngo Imana imukize birarenga arapfa.

Imfu nyinshi mu itorero, n'ibindi bintu bisa naho bitagihindurwa n'amasengesho kandi atariko byari bimeze mbere (mbere amasengesho yarabihinduraga), byatumye njya gushaka mu maso h'Imana ngo menye aho bipfira. Byumwihariko, urupfu rw'inshuti yanjye rwanteye agahinda kenshi n'uyu munsi ndacyamuririra!

Natangiye amasengesho y'iminsi 33, nshaka ngo Imana inkure mu ntege nke ndetse neshe ibirimo binsinda kandi ngo menye n'impamvu y'ibintu bibi byinshi byari bimaze igihe biba mu Itorero n'impamvu amasengesho atakibasha kubihangara. Mu minsi yose namaze nsenga mu marira menshi, ntacyo Imana yambwiye! ku munsi wanyuma numva imbaraga zashize kandi numva bisa naho ntacyo Imana izigera imbwira, yaje kunyiyereka mu ishusho y'umusaza imbwira ibintu byatumye n'uyu munsi nkirira nsaba ngo Imana itugirire impuhwe/ imbabazi.

Ibyo yambwiye ni ibi:

'Wansabye kukubwira ngo umenye, reka nanjye nkubwire. Amateraniro wita Itorero ntabwo akiri itorero mu maso yanjye, ahubwo ni ahantu abantu baza: Kumaranira icyubahiro, kumenyekana, gushyirwa mu myanya y'ubuyobozi, amacakubiri, ubutware. Abashumba benshi bari bashinzwe kurinda intama ngo zitaribwa n'intare nibo babaye intare zirya intama bari bashinzwe kurinda.

Imitima y'abantu yajemo amacakubiri, umuvandimwe arwanya mugenzi we ashaka ngo ahanuke agwe maze abone uko amusimbura mu mwanya w'icyubahiro! Igicaniro cy'itorero cyahindutse aho bakinira umukino w'iteramakofe, aho abungeri, abashumba, abadiyakoni bakubitana ibipfunsi n'amagambo yo gukomeretsanya ngo abandi bose bajye hasi abe ari we usigara wenyine bityo yubahwe n'abasigaye bose. Abapasiteri bajya gushaka abandi ba pasiteri bakabazana ku gatuti ngo bigishe bagamije inyungu zabo ku giti cyabo.

Itorero ry'iremyemo amacakubiri, bahitamo abayobozi bagendeye ku cyo bazunguka mu buryo bw'ibifatika (amafaranga), aho kugendera ku byo bazunguka mu buryo bw'Umwuka. Abapasiteri barwanya bagenzi babo bapfa imyanya, abagize Itorero (abakristo) bakarwanya abapasiteri ngo begukane Itorero. Abantu bahoze mu mukumbi umwe bamaze gucikamo ibice, umwe asengera mugenzi we ngo agwe kandi bagasaba ngo bituruke mu maboko yanjye(Imana).

Ibyejejwe byo mu rusengero rwanjye bisigaye bikoreshwa mu nyungu z'abantu ku giti cyabo, abantu b'abapagani bo mu isi nibo bacira urubanza ibintu byo mu Itorero. Mu nkiko akaba aribo babifataho imyanzuro ngo amahoro atahe, nyamara abantu banjye n'ubu ntibarakareka kurwana hagati yabo. Itorero ryahindutse: Isibaniro, aho urugamba rubera n'intambara, abayobozi barwanira icyubahiro ngo bakunde babona uko bakwigwizaho amafaranga no kugira ngo babashe gutegeka uwo bashaka gutegeka wese! Itorero riranshaririye cyane'

Iki gice rero ni cyo cyankuye umutima cyane!(Imana yakomeje kumubwira)

'Kubera ibyo byose, singishaka kumva amasengesho y'Itorero, ariko numva amasengesho y'umuntu ku giti cye. Amasengesho ya bacye cyane muri bamwe bagize Itoero bagifite ishyaka ryo kumenya. Amasengesho yabagize Itorero yahindutse ikizira kuri njye! Kuko imitima aya masengesho aturukamo ntabwo ishyize hamwe, ahubwo yuzuye amacakubiri n'urwango umuntu yanga mugenzi we.

Iyo basenze bansaba igisubizo ku kibazo runaka, mbona itsinda ry'abantu babeshya ko bashyize hamwe nyamara mu kuri bangana, kandi birwanya nanjye bakandwanya. Ntabwo basengera imbabazi n'ubumwe, ahubwo basenga ngo mpane abavandimwe babo kuko nta n'umwe ushaka kuyoborwa. Nta n'umwe ushaka kumvira mu genzi we, buri wese arashaka gutegeka abandi kandi buri umwe arashaka kuba ari we wunguka.

Nahisemo kuzajya numva amasengesho ya buri muntu kugi cye. Amasengesho ya babandi bafite imitima y'ukuri atari ay'amatsinda (amagroupe) y'indyarya bampamagaza iminwa yabo gusa nyamara mu mitima yabo hibereyebo ububi bwose: Ishyari, kubeshyerana, umururumba, imigambi mibisha ndetse n'amacakubiri. Ni yo mpamvu bansaba gukiza abarwayi nkatinda, bakansaba umugisha, ngaha umugisha bake muri bo bafite imitima y'ukuri.

Amaturo yabo, ibyacumi ndetse n'imbuto byabaye ubushwambagara mu maso yanjye kuko bituruka mu mitima yanduye ndetse n'ibiganza bivusha amaraso. Nahisemo kuzajya mpamagara abankiranukira bari mu Itorero biciye mu mfu zitunguranye no mu burwayi no mu bundi buryo mbona bukwiye. Nakabaye mbareka bakarama ariko nanga ko nazababura nabo. Niyo mpamvu mbahamagara bagihagararanye nanjye neza. Rekeraho kuririra inshuti yawe rero kuko nayihamagaye nk'uko nahamagaye abandi bana banjye.

Igihe gisigaye ni kigufi kandi umunsi w'imperuka uregereje. Ukwiye guhagaragara ugakomera kandi ntunkureho amaso kuko umunsi mubi wegereje.

Naho Itorero ryo, byinshi byarabaye kandi biraza gukomeza kubaho nibatagaruka ngo bagire umutima umwe (uhuje), nk'uko byahoze bimeze kera mu minsi yashize maze ngo banshake. Kandi nzababarira, mbakirize imitima, mbakirize ubuzima kandi mbakirize n'igihugu. Ariko nibabyanga, nzahangana nabo mu buryo bwanjye. Genda ubabwire ibyo nkubwiye. Ubabwire uti 'Ndi Uwahozeho, Uriho kandi Uzahoraho'

Ayo niyo magambo yambwiye hanyuma mperako ndakanguka.

Noherereje abantu bose, ahantu hose. Ndabinginga ngo mumfashe mu byoherereze abandi. Ntureke koherereza abandi ubu butumwa cyangwa se ugirweho n'urubanza rwo kwitambika ubutumwa bw'Imana ku bantu bayo! Ndabizi ko ntari guhabwa amahirwe yo kubwira Itorero ibi ngibi mu magahunda akomeye y'igihugu nka Peniel n'izindi nkizo, ariko ndashimira Imana ubu buryo. Ndekeye aho

NB: Ubu butumwa tubwanditse nk'uko bwatugezeho, nta na kimwe dukuyemo cyangwa ngo twongeremo!

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubutumwa-Nicholas-Duncan-Williams-Imana-imutumye-iki-ku-Itorero.html

Post a Comment

1Comments

  1. Ubwo butumwa bwitorero nibwo bunejeje Amen Imana ibabarire itorero

    ReplyDelete
Post a Comment