Abinyujije muri M Irene Entertainment(MIE), umunyamakuru wa ISIBO TV, Murindahabi Irene uzwi nka M Irene yatangaje ko yamaze gutandukana n'abakobwa babiri b'abahanzi yari umujyanama wabo ari bo Vestine na Dorcas.
Mu itangazo ryagiye hanze rigaragaza ko MIE yahisemo gutandukana n'aba bahanzi ku mpamvu zitaramenyekana.
Rigira riti 'Nyuma yo gusesengura imikoranire ya MIE na Vestine na Dorcas, MIE yifuje kubwira abakunzi bayo ndetse n'umuryango mugari wa muzika ko guhera tariki 7 Nyakanga yahagaritse ibikorwa yakoranaga n'aba bahanzikazi ku mpamvu muzamenyeshwa mu minsi iri imbere.'
Vestine na Dorcas bakaba bavukana aho biyemeje kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, bakaba bamaze mu muziki amezi agera ku munani.
Ishimwe Vestine Taricy w'imyaka 17 na Kamikazi w'imyaka 15 bavuka mu Karere ka Musanze, bari bamaze gukora indirimbo 3'Nahawe Ijambo', 'Papa' ndetse na 'Adonai', ubu bari mu irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live aho uzaryegukana azatwara miliyona 7 z'amafaranga y'u Rwanda.