U Rwanda ruvuga ko rudakoresha rutanagera ku ikoranabuhanga ryakoreshejwe mu kumviriza mwene Rusesabagina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri koranabuhanga rishinjwa u Rwanda kuba ryarifashishijwe mu gutata uriya mukobwa wa Rusesabagina kubera uburyo yakunze guhirimbana avuga ko se ari umwere asaba ko yarekurwa.

Ikigo mpuzamahanga gitahura ibyerekeye ibyaha na ruswa kitwa OCCRP (Organized Crime and Corruption Reporting Project) kivuga ko telephone ya Carine Kanimba yari irimo Pegasus mu gihe cy'amei atandatu kugeza mu ntangiro z'uku kwezi.

Na none kandi Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa Muntu, Amnesty International watangaje ko Carine Kanimba yumvirijwe kuri telephone ye hagamijwe gutahura ibijyanye n'ubushake yakunze kugaragaza mu byerekeye umubyeyi we Paul Rusesabagina.

Ikinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru, gitangaza ko u Rwanda rwahakanye ibyo gukoresha ririya koranabuhanga rwumviriza Carine Kanimba.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rudakoresha ririya koranabuhanga ndetse ko rutanarigeraho.

Iyi software ya Pegasus yakozwe n'ikigo NSO cy'Abanya-Israel, yifashishwa mu kumviriza abavuga ko baharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n'abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye.

Iri koranabuhanga iyi rigeze muri telephone, rituma umuntu wayishyizemo ashobora kumenya amakuru yose ya nyiri iyo telephone no kuba yajya ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ishyirahamwe Forbidden Stories ryatangaje ko NSO ifite ibihugu by'ibikiliya 11 birimo n'u Rwanda.

U Rwanda rwakunze guhakana ibyo gukoresha iri koranabuhanga ndetse mu kwezi k'Ugushyingo 2019 Perezida Paul Kagame yavuze ko iri koranabuhanga ryo kumviriza Telefone rihenze cyane ndetse ko n'u Rwanda rutarikoresha.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-ruvuga-ko-rudakoresha-rutanagera-ku-ikoranabuhanga-ryakoreshejwe-mu-kumviriza-mwene-Rusesabagina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)