Twigire hamwe Igitabo cya Nehemiya (10) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hanyuma Yuda aravuga ati 'Abikorezi bacitse intege kandi hariho ibishingwe byinshi. Nuko ntitukibashije kubaka inkike.'Abanzi bacu baravuga bati 'Ntibazamenya, ntibazitegereza kugeza aho tuzabatungurira tukabica, tukabuza umurimo gukorwa.' Nehemiya:4:4-5

Yesu ashimwe!

Turacyakomeje ya nyigisho yacu twiga igitabo cya Nehemiya,

Turakomeje tureba abanzi b'umurimo.

Aha nkuko tubisomye Nehemiya yahuye N'impuha n'iterabwoba rya Satani bituma bamwe mu bayuda bari kumwe na we ku murimo (abikorezi) bacika intege kandi ibishingwe ari byinshi ibi bisobanuye ngo bacitse intege kandi umurimo ugihari.

Ese wowe uhagaze ute? Iyo uhuye n'impuha cyangwa amagambo, intambara n'ibigeragezo urakomeza cyangwa uraparika ugacika intege?

Aha niho Satani ajya afatira bamwe akabasubiza mu mitekererereze yabo ya kera abereka intege nke zabo abereka ibishingwe byari byuzuye muri bo bigatuma babura ibyiringiro muri uru rugendo rujya mu ijuru.

Rimwe na rimwe Satani adutungira agatoki atwereka ibyapfuye n'ibitagenda neza tukibagirwa ko nubwo bimeze bityo ariko hari n'ibyo Imana yakoze muri twe tugomba kuzirikana bigatuma twizera ko iyabanye natwe izongera ikadutabara.

Aha Nehemiya we icyo yakoze yahamagaye abantu b'imfura.

Mbibutse ko abera bo mwisi arizo mfura Uwiteka yishimira, ahamagara n'abatware n'abandi bantu bose arababwira ati ntimubatinye mwibuke Uwiteka Umwami ukomeye uteye ubwoba murwanire benewanyu abahungu n'abakobwa n'abagore banyu n'ingo zanyu. Nuko abantu barakomera biyungamo imbaraga baguma ku nkike bakomeza umurimo.

Bene Data mwirinde byacitse cyane cyane muri iki gihe mwibuke Imana yaduhamagaye ko ari iyo kwizerwa kandi ko hejuru y'imbaraga zose hari Imbaraga z'Imana mwe guta umurimo ahubwo muhagarare neza ku nkike Uwiteka ni we udushoboza. Amen.

Ev Innocent



Source : https://agakiza.org/Twigire-hamwe-Igitabo-cya-Nehemiya-10.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)