Amakuru atangwa n'igisirikare agaragaza ko aba bagabo bahisemo kugaruka mu buzima busanzwe nyuma yo kubona ko gukomeza intambara nta nyungu bifitiye abaturage ndetse n'igihugu muri rusange. FARDC ivuga ko kwakira aba barwanyi ari kimwe mu bimenyetso by'uko hari intambwe igenda iterwa mu kugarura amahoro n'umutekano muri aka gace kamaze igihe kugarijwe n'imirwano.
Abayobozi b'igisirikare bavuga ko aba biyishyikirije bazashyirwa mu bikorwa byo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, biri muri gahunda zo kubasubiza mu muryango, no kubafasha kubona imirimo ibatunga aho gukomeza inzira y'intambara.
Ni mu gihe kandi ubuyobozi bwa FARDC bukomeje gusaba abandi bakiri mu mitwe yitwaje intwaro gukurikiza uru rugero, bagahitamo inzira y'amahoro aho gukomeza ibikorwa by'ubugizi bwa nabi. Abaturage bo muri aka gace bagaragaza ko bishimiye iki gikorwa, bavuga ko cyatanga icyizere cyo kongera kubona ituze n'umutekano bamaze igihe bategereje, dore ko FARDC ikomeje kuyobya uburari!
