Kubyarira muri Amerika byankuyemo imiteto - Mutoni Assia #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa filime ,Mutoni Assia yatangaje ko urugendo rwo kwibarukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamuhinduyeho byinshi mu miterere y'amarangamutima ye kugeza hafi ku kugira agahinda gakabije.

Uyu mubyeyi wamamaye muri sinema nyarwanda nka Gatarina yahishuye ko ubwo yibarukaga umwana we wa mbere yabanje kugorwa no kwikorera ibikorwa by'ibanze byo kwita ku mwana nk'umubyeyi.

Mu kiganiro na ISIMBI, Assia yavuze ko atajya yibagirwa ibihe bikomeye yanyuzemo ubwo yatondwaga n'uburyo bwiza bwo konsa umwana kugera aho ibere rye ryagiye rikabyimbiramo amashereka akamara igihe kirekire arwaye ikimeze nk'agahinda gakabije.

Ati 'Ubwa mbere byarangoye kuko ibere ryanze kuvamo amashereka, rirabyimba cyane kugeza aho buri munsi najyaga mpamagara mama. Njyewe n'ubu iyo mbyibutse mpita mpinduka undeba kubera ukuntu namaze iminsi ndwaye agahinda gakabije ndetse nanga no konsa umwana wanjye kubera ububare budasanzwe numvaga.'

Uyu mubyeyi w'abana babiri yanagaragaje ko ibihe byagiye bituma hari ibintu byinshi atari azi gusa yagiye asunikirwa kwiga no kwikorera kubera ko igihe kinini yisangaga nta muntu afite wo kubibaza cyangwa ngo abimukorere nk'uko byari bimeze mu buzima yari abayeho mu Rwanda.

Ati 'Ntabwo nari nzi no kwambika umwana urupapuro rw'isuku 'Diaper', ariko ibyo byose naje kubimenya kuko nisangaga ari njyewe mukozi wo mu rugo usabwa kumesera umwana imyenda, kumutekera, kumugaburira no kwita ku rugo kandi nta muntu uba usiganya kuko n'umugabo wanjye yabaga yagiye ku kazi.'

Ku tariki ya 18 Werurwe 2026, nibwo Assia yagarutse mu Rwanda nyuma y'imyaka isaga ine yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asanze umugabo we Uwizeye Mohammed.

Mutoni Assia yavuze ko kubyarira muri Amerika byamugoye



Source : http://isimbi.rw/kubyarira-muri-amerika-byankuyemo-imiteto-mutoni-assia.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)