Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier yavuze ko kudahamagarwa mu Ikipe y'igihugu Amavubi ari amahitamo y'abatoza we azakomeza gukora kugeza babonye ko abakwiye.
Havutse impaka nyinshi nyuma y'uko hahamagawe ikipe y'igihugu izakina FIFA Series ariko Kwizera Olivier ntiyisange ku rutonde.
Byageze aho na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice avuga ko yahabwa amahirwe umutoza akamureba ariko Stephen Constantine avuga ko nta mukinnyi bazongeramo.
Uyu munyezamu abajijwe uko yakire kudahamagarwa, Kwizera Olivier yavuze ko ari amahitamo y'abatoza.
Ati "Icyo navuga uhitamo ni amahitamo ye, njyewe nzakomeza nkore igihe nikigera buriya nzahamagarwa, ndi umunyarwanda, nkunda igihugu nkunda no gukinira ikipe y'igihugu, ntabwo naba ndi gukinira Rayon ngo nange gukinira ikipe y'igihugu."
Agaruka ku mukino bari bamaze gusezereramo Police FC bayitsinze penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mikino yombi, Kwizera Olivier wateye penaliti ya kabiri ngo byatewe n'uko hari habuze uyitera.
Ati "Twarimo dutora penaliti, habura ufata penaliti ya kabiri ndavuva ngo kuki ntayifata kandi numvaga ndibuyitsinde, igikomeye ni uko nagombaga gufasha ikipe yanjye."
Yavuze ko kandi intego bafite ari ugufasha ikipe ya Rayon Sports kuba yazasohoka igakina imikino Nyafurika umwaka utaha, ibyo bakaba bazabigeraho ari uko batwaye Igikombe kimwe mu byo bakinira mu gihugu.
Source : http://isimbi.rw/kutampamagara-mu-mavubi-ni-amahitamo-yabo-kwizera-olivier-wanahishuye-impamvu.html