Ruhango : Umunyeshuri wabyaye yakoreye ikizamini cya Leta mu bitaro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Rwanda hose kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 hatangiye ikorwa ry'ibizamini bisoza amashuri yisumbuye aho bamwe mu bafite ibibazo byihariye bafashijwe kubyara.

Hari bamwe bakoze ibizamini barwaye icyorezo cya COVID-19 aho bashyiriweho ahantu hagenwe ho gukorera mu gihe mu Karere ka Ruhango hari umwihariko w'umunyeshuri w'umukobwa w'imyaka 20 wakoreye ikizamini cya leta kwa muganga nyuma yo kubyara.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko uriya mubyeyi azafashwa gukora ibizamini aho acumbikiwe hariya ku bitaro bya Ruhango kugeza ibizamini bisoje.

Avuga ko uriya mubyeyi ameze neza ndetse n'uwo yibarutse kandi ko 'yashyiriweho uburyo bwo kumuha amahirwe yo gukora ikizamini.

Mu cyumweru gishize ubwo hakorwaga ibizamini bisoza amashuri abanza na bwo hagaragaye ibyihariye aho ubwo umwe mu banyeshuri w'umukobwa wo muri G.S Gasoro mu Karere ka Nyanza, yafashwe n'inda ari mu kizamini cya nyuma cya biriya bizamini.

Uriya munyeshuri w'imyaka 16 wafashwe n'ibise ubwo yariho asoza ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, yahise ajyanwa kwa muganga bucya abyara.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Umunyeshuri-wabyaye-yakoreye-ikizamini-cya-Leta-mu-bitaro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)