Mali : Uwitwaje icyuma yari yiciye Perezida ku musigiti Imana ikinga akaboko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musirikare ukomeye wafashe intebe y'ubutegetsi nyuma yo guhirika ku butegetsi, Ibrahim Boubacar Keita wategekaga kiriya gihugu.

Col. Assimi Goïta, ubwo yari mu masengesho y'idini ya Islam ajyanye n'umunsi wa Aïd al-Adha ku Musigiti Mukuru w'i Bamako, ni bwo yagabweho igitero n'abantu bitwaje intwaro barimo n'ufite icyuma.

Nyuma y'isengesho, ubwo Umuyobozi w'Umusigiti yari asohotse hanze gukinja intama, ari bwo abandi na bo bashatse 'gutangaho igitambo Perezida Goïta'.

Abashinzwe umutekano bahise basohora Perezida Goïta ku buryo ngo ntacyo ashobora kuba yabaye.

Umwe mu bantu ba hafi kwa Perezida Goïta, yabwiye AFP ati 'Turi gukora iperereza. Umuntu yagerageje gushaka kumuhitana akoresheje icyuma ubwo yari mu Musigiti w'i Bamako uyu munsi.'

Uyu muntu yongeyeho ko 'Perezida yabashije kuhava ubuzima bwe bumeze neza.'

Minisitiri ushimzwe imyemerere, Mamadou Koné, asobanura ibyabaye yagize ati 'Umuntu yagerageje kwica Perezida w'inzibacyuho ari mu Musigiti w'i Bamako akoresheje icyuma. Gusa yakumiriwe mbere y'uko agere ku mugambi we.'



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Mali-Uwitwaje-icyuma-yari-yiciye-Perezida-ku-musigiti-Imana-ikinga-akaboko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)