Komeza icyo ufite ari bwo bugingo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe". Ibyahishuwe 3:11

Ubutunzi dufite ni ubugingo nk'abakristo, ubugingo dushobora kububura kandi dukwiye kubukomeza kuko bushobora gutakara ndetse no kwibwa, umujura wabutwiba ni Satani, umwanzi Satani ariba yarangiza kwiba akica ndetse akarimbura, ni yo mpamvu dukwiye gukomeza ubutunzi bwacu ndetse tukaba maso.

Dusome Yuda 1:3" Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby'agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose".

Dusome Umubwiriza 10:1" Isazi zipfuye zituma amadahano anuka nabi, ni ko ubupfapfa buke bwonona ubwenge n'icyubahiro". Kuva gato mu mugambi w'Imana cyangwa icyaha wita ko ari gito kirimbura ubugingo.

Dusome Ezekiyeli 33:12 "Nuko rero mwana w'umuntu, ubwire ubwoko bwawe uti " Gukiranuka k'umukiranutsi ntabwo kuzamurokora ku munsi w'igicumuro cye, na byo ibyaha by'umunyabyaha ntibizamwica umunsi azahindukira akava mu byaha bye, nyamara ukiranuka ntabwo azabasha kubeshwaho na ko ku munsi azacumura".

Yesu naza azareba aho agusanze, duhore turi maso. Yesu azaza kandi ntabwo azatinda. Uwiteka abahe umugisha kandi mbasabiye kurindwa

Umwigisha: NDINDIRIYIMANA Abel

Src: cepurhuye.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Komeza-icyo-ufite-ari-bwo-bugingo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)