Rubavu: Abaturage batangiye guhabwa ibiribwa, abatashye bimyiza imoso basabwa kwihangana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hatangwaga ibi biryo haje kuvuka ikibazo cy’uko byabaye bike ugereranyije n’abari babikeneye bituma bamwe mu baturage barakara.

Mu Murenge wa Rubavu ahatuye abakoraga ubucuruzi bwambukiranya umupaka abaturage bari baje ari benshi birangira batabibonye kubera ubwinshi bw’ababikeneye.

Uwimana Sarah yavuze ko yakoze ibishoboka byose kugira ngo ahabwe ibiribwa ariko ubuyobozi bumubwira ko byabaye bike. Uyu mugore yari afite impungenge z’uko abana be bagiye kuburara.

Ati "’Twaje hano batubwira ko ibiribwa bitangirwa mu masibo ngezeyo bambwira ko barangije kwandika none ngarutse ku kagari ntabyo bampaye, abana banjye bagiye kuburara nta biryo mfite umwana ari konyonka nkenda kwitura hasi.”

Uretse agahinda ku babibuze ababibonye barimo Nyiraneza Béatrice bavuze ko bigiye kubasha kuticwa n’inzara muri iki gihe batari gukora.

Ati “Ibiribwa bampaye bigiye kumfasha muri iyi minsi ya guma mu rugo nabaga mu buzima bugoye nta mibereho ariko ubu bampaye kawunga, umuceri n’ibishyimbo biramfasha gusukuma iminsi imana ifashe ubuyobozi bwatwibutse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko nta muturage ugomba kuzagira ikibazo cy’inzara.

Ati "Twatangiye gutanga ibiribwa ku baturage 13.221 turasaba abaturage kuguma mu rugo bagategereza ko babibazanira kuko n’ejo tuzakomeza kubitanga gusa ntabwo ari abaturage bose ni abashonje kurusha abandi.”

Yakomeje asaba abaturage bakeneye ubufasha bwihutirwa guhamagara umurongo utishyirwa wa 1.020 bagafashwa.

Ubuyobozi bw’akarere bwasabye aba baturage kwihangana kuko byahereye ku bababaye kurusha abandi ariko n’abandi bizabageraho.

Akarere ka Rubavu kakiriye ibiribwa bingana na toni 66 z’ibishyimbo, toni 59 za kawunga na toni 59 z’umuceri, bitaba biteganyijwe ko bizatangwa ku baturage 13.221 batuye mu mirenge 12 ikagize.

Abaturage bahawe ibyo kurya bavuze ko bigiye kubafasha kuticwa n'inzara muri ibi bihe bya Guma mu rugo
Bamwe mu baturage batashye bimyiza imoso kubera ibyo kurya byabaye bike
Abatabonye ibiribwa basabwe kwihangana bagategereza ngo kuko iyi gahunda nabo izabageraho



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)