Kigali: Polisi yafashe batanu bibaga moto babanje kuniga abamotari (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bajura bakurikiranywe kwiba moto bategaga umumotari nk’abagenzi hanyuma bakamubwira aho bagana, uwo atwaye akamuniga bagenzi be bakaza bahuruye nk’abatabaye kandi bafite umugambi umwe, bigahita biwihutisha.

Umwe muri abo bajura yabwiye itangazamakuru ko bakundaga kwamburira abamotari moto mu Murenge wa Kigali ahazwi nko ku Kinyoni uri hafi kugera kuri Nyabarongo urenze gato kuri Station ya GEMECA.

Yagize ati “Uburyo twabikoraga, umwe muri twe yaragendaga agatega nk’umugenzi, hari aho twasigaraga bahagera agahita amuniga (umumotari) akagwa hasi. Natwe tukaza nk’abatabaye tugafata wa mumotari tukamutsindagira hasi noneho umwe muri twe uzi moto agahita ayitwara twabona arenze tukamureka.”

Sayinzoga Jean Pierre uri mu bibwe moto yari amaranye umunsi umwe gusa yasobanuye uko umwe muri bo yamuteze agira ngo ni umugenzi ariko bagera aho ku Giti cy’Inyoni agahita amuniga bamutwara moto na we baramukomeretsa.

Ati “Tugezeyo yarambwiye ngo simugeze aho abayobozi be bamubona, yahise anigisha ibintu yari yambaye ku maboko. Mu by’ukuri barafunze umwuka wose urahera numva ntangiye kugenda njwigira, ndwana nikuramo biranga. Nagiye kubona undi aturutse mu rukangaga aza ankubita imigeri yo mu mbavu, akubita umutima kandi vuba vuba kuko baba bagira ngo bagukuremo umwuka hakiri kare ngo bakore gahunda zabo.’’

Undi we yabwiye IGIHE ko yarokowe n’uko nyuma yo kumuniga yipfishije bakamureka bagira ngo yashizemo umwuka.

Iyo bamaraga kwiba moto hari uwazibaguriraga ndetse na we yatawe muri yombi amaze kugura eshatu. Uyu mugabo usanzwe ari umukanishi yahitaga azihinduranya kugira ngo zitazamenyekana.

Ati “Ni umuntu wambwiye ngo andangire aho nagura moto kandi ku giciro gito, ndamubwira ngo nta kibazo nayigura. Barayizanye bayishyira iwe nyibonye mbona ni nshya mbanza gutinya, bansaba ibihumbi 500 Frw ariko mbemerera ibihumbi 250 Frw kandi nta nayo nari mfite, mbaha ibihumbi 150 Frw bemera ko andi nyabasigaramo."

"Nabaguriye moto eshatu, naho ibyagombwa byazo narabijugunyaga kuko ntari kubikoresha na nimero za moteri ninjye wazikuragaho ndetse na pulake.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko bari bamaze amezi abiri bakurikirana ubu bujura.

Ati “Twarabibabwiye ko nubwo muri iyi minsi turi kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitavuze ko abantu bazirara bakavuga ngo buriya polisi irahuze turajya mu bindi byaha tubikore. Iyo ukoreye icyaha umuturage arabivuga. Hari hashize nk’amezi abiri polisi ikurikirana iki kibazo abaturage batugejejeho ko hari abamotari bibwa moto mu Mujyi wa Kigali.”

Yasabye abaturage kwibuka gutanga amakuru mu gihe hari uwaba yahohotewe na mugenzi we kugira ngo polisi ibikurikirane.

Kugeza ubu aba bajura bari bamaze kwiba moto eshanu, gusa eshatu muri zo zaragarujwe naho izindi ziracyashakishwa.

Mu gihe baramuka bahamijwe icyaha bakekwaho bahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri. Gusa iyo hari impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba ibihano byikuba kabiri.

Aba bajura bibaga babanje kuniga umumotari bakamusiga arambaraye hasi
Zimwe muri moto zibwe zabashije kugarurwa mu gihe izindi zigishakishwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)