Harmonize yaciye bugufi asaba imbabazi umugore we mu magambo yumvikanamo agahinda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutandukana n'Umutaliyanikazi, Sarah, umuhanzi w'umunyatanzaniya, Harmonize abinyujije mu ndirimbo yise 'Sorry' yasabye imbabazi umukunzi we.

Inkuru y'urukundo rw'aba bombi yashyizweho akadomo mu Kuboza 2020 ubwo uyu munyamideli w'Umutaliyanikazi, Sarah Michelotti yatangazaga ko batandukanye kubera amabanga y'uyu mugabo arimo no kwitsindira umwana utari uwe.

Aba bari bakoze ubukwe muri Nzeri 2019, Sarah yashinje Harmonize ko yakomeje kwiyitirira umwana Zereha Nasra wabyawe na Nasra Muhsin Selemani, ni mu gihe n'ibizamini byo kwa muganga(DNA) byagaragaje ko atari uwe nk'uko impapuro yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram icyo gihe zabigaragazaga.

Sarah kandi yavugaga ko Harmonize afite ipfunwe ry'uko atabyara ari yo mpamvu yakoze ibyo byose.

Mu ndirimbo ye yashyize hanze yitwa Sorry, yumvikana asaba imbabazi uyu munyamideli. Mu gace gato kayo yashyize kuri Instagram ye, Harmonize yagaherekeresheje amagambo asaba imbabazi uyu mugore we.

Yagize ati 'Mbabarira! Niryo jambo ryonyine nakoresha. K'umugore mwiza wampaye imyaka 4 y'ubuzima bwe nanjye nkamuha iyanjye, twanyuranye muri byinshi ariko birahagije reka mpindukire nsohore iki gihangano. Kugeza ubwo Imana yampaga umwana wanjye w'imfura, nibwo byabaye iherezo ry'urugendo rwacu turi kumwe.'

'Kunyerera bibaho kandi umugabo asaba imbabazi, ariko nari kuba ndi ikigoryi iyo ngumya guhisha umwana wanjye. Urukundo n'icyubahiro, iyi ni iyawe, iri kuri album yanjye itaha.'

Nyuma yo gutandukana na Sarah, Harmonize yavuzwe mu rukundo n'umukobwa uzwi cyane muri Showbizz ya Tanzania, Kajala ariko nawe bakaba baratandukanye.

Harmonize yasabye umugore we imbabazi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/harmonize-yaciye-bugufi-asaba-imbabazi-umugore-we-mu-magambo-yumvikanamo-agahinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)