Nkumi bamuzanira uruhinja akarwonkereza aho ari gukorera ibizamini bya Leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyeshuri utifuje ko imyirondoro ye itangazwa, ari gukorera ibizamini kuri Fawe Girls School ku Gisozi, ariko asanzwe yiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gisozi I. Nyuma yo kubyara ntiyacitse intege kuko afite inzozi zo kuzaba umwubatsi ukomeye.

Ati “Njyewe nzaba umwubatsi ukomeye cyane, kubera ko nakundaga kubona abakobwa bubaka nkabona ni ibintu byiza cyane nanjye nkumva ndabikunze.”

Yavuze ko atari kwitakariza icyizere amaze kubyara ahubwo byamuteye gukomera no gukora kurushaho cyane ko n’uwamuteye inda yamwemereye kumufasha.

Ati “Kubera ko ntari uwa mbere utwaye inda, ntabwo ngomba kugira isoni ngo nitakarize icyizere ngo ni uko natewe inda.”

Kenshi iyo umwana abyaye usanga ababyeyi be bamutererana ndetse bakanamufata mu buryo butari bwiza bitewe n’uko yabyariye iwabo. Gusa Nkumi we siko byagenze kuko nyina yamubaye hafi ndetse anamutera akanyabugabo ko gukomeza kwiga.

Uwamariya Marie Rose nyina wa Nkumi yagize ati “ Narakomeje ndamubwira nti komeza wige kubera ko ugiye gusoza amashuri atatu wenda uzarebe uko wakora ikizamini cya Leta kandi ntucike intege. Yarakomeje ariga ariko igihe kiragera inda irikoroga biba ngombwa ko ivuka itagejeje igihe kuko yavukiye amezi arindwi.”

Yavuze ko yifuza ko umwana we azakomeza kwiga kandi ko nawe azakomeza kumuba hafi nk’uko asanzwe abikora.

Ati “Aziga hafi yo mu rugo, akomeze abashe kwita ku mwana nanjye mufasha no mu gihe aba ari ku ishuri cyangwa ari gusubira mu masomo najya mumushyira ku ishuri akonka mu gihe ari mu karuhuko nk’uku.”

Uyu mwaka, abanyeshuri 1164 barimo 873 bigaga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ntibakoze ibizamini bya leta kubera impamvu zirimo uburwayi cyangwa se kuba barabyaye.

Uyu mwana w'umukobwa avuga ko yifuza kuba umwubatsi ukomeye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)