Itorero ry’Indangamirwa rigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera tariki 26 Nyakanga kugeza tariki 8 Kanama uyu mwaka, urubyiruko rutandukanye ruzatozwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bitandukanye n’uko byagiye bikorwa mu bihe byashize.

Ubuyobozi bw’Itorero ry’u Rwanda bwatangaje ko muri iki cyiciro hazibandwa ku masomo yo gukunda igihugu, kwigira hagamijwe kugabanya ubukene n’ibindi.

Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’u Rwanda, Désiré Migambi Mungamba, yabwiye The New Times ko impamvu itorero ry’uyu mwaka ryashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga byatewe no gushaka guhugura Abanyarwanda benshi barimo n’ababa mu mahanga hadakoreshejwe amikoro ahanitse.

Ati “Itorero ry’u Rwanda rirashaka guhugura Abanyarwanda benshi hakoreshejwe igishoro gito, by’umwihariko urubyiruko ruba mu mahanga rushaka kumenya ibijyanye na gahunda y’Itorero ariko rutabona uko rubasha kugera mu Rwanda ngo rutozwe imbonankubone.”

Mungamba kandi yavuze ko ikindi cyatumye bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, ari icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibikorwa byose bihuza abantu benshi bihagarara.

Yavuze ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwifashishijwe no muri Werurwe uyu mwaka hatozwa icyiciro cyiswe ‘Indemyamihigo’, kandi byatanze umusaruro.

Ati “Twabashije gutoza benshi hakoreshejwe amafaranga make ugereranyije n’ayo twakoreshaga iyo twabikoraga imbonankubone.”

Abazatozwa muri iki cyiciro cya kabiri bazaba bitwa ‘Indahangarwa’, kikazitabirwa n’abari hagati y’imyaka 18 na 35, basoje nibura amashuri yisumbuye.

Umwe mu bazahugurwa, Nadia Umutoni w’imyaka 19 uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye The New Times ko ari amahirwe akomeye kuba agiye kwitabira Itorero.

Ati “Natangiye kuba muri Amerika mfite imyaka itandatu ariko buri gihe nabaga nshaka kumenya amakuru y’igihugu cyanjye. Aya rero ni amahirwe twe urubyiruko rw’u Rwanda.”

Icyiciro cy’Indahangarwa kizitabirwa n’abari mu Rwanda ndetse n’ababa mu mahanga bujuje ibisabwa.

Urubyiruko rw'u Rwanda rwari rusanzwe rutorezwa mu Itorero ry'Igihugu mu buryo bw'imbonankubone ariko uyu mwaka ntibyakunze ku mpamvu zirimo icyorezo cya Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)