Kigali: Mu basaga ibihumbi 107 bapimwe, 3,7% basanganywe Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bipimo rusange byafashwe kuva ku wa 17-18 Nyakanga 2021, bigaragaza ko Akarere ka Kicukiro kihariye 4,4% by’abasanganywe ubwandu, Gasabo ikagira 3,8% mu gihe Nyarugenge ifite 2,5%.

Iyi gahunda yo gupima abantu mu buryo bwa rusange babasanze mu tugari dutandukanye batuyemo, yatangajwe ku wa 15 Nyakanga 2021, mu Kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yagiranye n’abanyamakuru.

Yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye ishyirwaho ari ukugira ngo inzego z’ubuzima zibone uko zipima abantu benshi kandi zibasanze aho batuye.

Yagize ati “Turaza gusuzuma by’umwihariko Umujyi wa Kigali n’utundi turere dufite ubwandu bwiyongereye cyane. Turaza gusuzuma abantu mu kagari, nibura dushyire ahantu habiri muri buri kagari abantu bazajya kwisuzumishirizaho.”

Byari biteganyijwe ko hazafatwa ibipimo 106 050, gusa inzego z’ubuzima zaje kwesa uyu muhigo ku kigero cya 100,9% kuko zafashe ibipimo 107 106.

U Rwanda rumaze igihe ruhanganye n’ubwiyongere bukabije bw’abandura n’abicwa na COVID-19, ahanini biturutse ku bwoko bushya bwa coronavirus buzwi nka Delta bwamaze kugaragara mu gihugu no kudohoka ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo. Ibi byatumye Umujyi wa Kigali n’uturere umunani bishyirwa muri Guma mu rugo y’iminsi 10.

Kugeza ubu abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda ni 693 barimo 16 bapfuye ku wa 21 Nyakanga 2021. Abamaze kwandura iki cyorezo na bo barenga ibihumbi 60.

Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bakoze. Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose.

Mu basaga ibihumbi 107 bapimwe, 3,7% basanganywe Covid-19 nk'uko byerekanwa n'iki gishushanyo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)