Musanze: Abakozi bashya bashyizwe mu tugari bitezweho umurimo unoze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Meya Nuwumuremyi avuga ko ikibazo cy
Meya Nuwumuremyi avuga ko ikibazo cy'abakozi badahagije mu tugari cyateraga icyuho mu mitangire ya serivisi

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko hari hashize igihe tumwe mu tugari tudafite abakozi, bigatera icyuho gikomeye ku mitangire ya serivisi, ari na yo mpamvu mu rubyiruko rw'Abakorerabushake rwo mu Karere ka Musanze, hatoranyijwemo abagera kuri 49, bashyirwa muri iyo myanya kugira ngo bazibe icyo cyuho.

Yagize ati “Hari hashize igihe dufite icyuho cy'abakozi bo mu Tugari, nk'ahakagombye kuba hakora abantu babiri ugasanga wenda ari umuntu umwe. Byabaga bivunanye hamwe akazi ntikagende neza, n'uwabashije gukora ibyo asabwa bikamuvuna cyane, serivisi duha abaturage zikadindizwa n'uko abakozi ari bacye”.

Yongera ati “Mu gihe tumaze dukorana n'Urubyiruko rw'Abakorerabushake (Youth Volunteers), bagiye bagaragaza ubwitange n'ubushake bukomeye mu nshingano zose tugenda tubaha za buri munsi. Ari na yo mpamvu twatoranyijemo bacyeya muri bo bahuje n'umubare twari dukeye, kugira ngo babe bazibye kiriya cyuho mu gihe tugitegereje igisubizo kirambye, kandi twizeye ko bazahagarara neza muri izo nshingano twabahaye”.

Muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, ibijyanye n'ibizamini byanditse n'ibikorwa mu buryo bw'ikiganiro (Interview) ku bashyirwa muri iyo myanya, ntibyashobotse kubera ko ibikorwa bihuza abantu benshi muri iki gihe bitemewe hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ry'iki cyorezo.

Mayor Nuwumuremyi ati “Bisanzwe bizwi neza ko iriya myanya y'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari n'abashinzwe iterambere ryatwo, ipiganirwa binyuze mu bizamini bikorwa mu buryo bwanditse n'ibikorwa mu buryo bw'ikiganiro, abitwaye neza kurusha abandi bakaba ari bo bayegukana. Muri iki gihe rero ntabwo byashobotse ko duhuza abantu baturutse imihanda yose hirya no hino mu gihugu, ngo tubakoreshe ibyo bizamini by'akazi, kubera icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamvu twahisemo ko uru rubyiruko rwaba rukora ako kazi, ari na ko dukomeza gucunganwa n'uko icyorezo gicogora, ibintu byose bikabona kujya mu buryo”.

Mu byo Ndangamira James, Umunyabanga Nshingwabikorwa mushya w'Akagari ka Kampanga, mu Murenge wa Kinigi agiye kwibandaho, afatanyije na bagenzi be bakorana ku rwego rw'Akagari n'Imidugudu, birimo kurushaho kwita ku bikorwa remezo bagejejweho, harimo n'Umudugudu w'icyitegererezo baherutse kwegerezwa n'Umukuru w'Igihugu Paul Kagame.

Yagize ati “Mu byo nzibandaho, birimo kwita ku iterambere ry'Akagari nyoboye, by'umwihariko nshyira imbaraga nyinshi mu gusigasira ibikorwa remezo byinshi twegerejwe, birimo n'uriya mudugudu w'Icyitegererezo twubakiwe na Perezida wacu Paul Kagame. Ni umudugudu wubatswe mu buryo bugezweho, kandi bisaba ko dufatanya n'abawutuye kubungabunga inyubako, zikorerwa isuku mu buryo buhoraho kugira ngo ibyo bikorwa bizarambe”.

Mu bindi abahawe inshingano zo kuyobora utugari mu rwego rw'Abanyamabanga Nshingwabikorwa n'abashinzwe iterambere, harimo gukomeza gufatanya n'abaturage gukumira Covid-19.

Bazirete Clementine ushinzwe iterambere mu Kagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve, yagize ati “Mu nshingano nyinshi twakoreraga mu rwego rwa Youth Volunteers, harimo n'ubukanguramabaga mu gukumira Covid-19. No mu nzego z'ibanze aho ntangiye imirimo mishya nashinzwe, biransaba gukora cyane no kutaba mu biro. Mu bindi Covid-19 itagomba kutwibagiza ni ugushishikariza abaturage kudacikanwa no kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwita ku buhinzi n'izindi gahunda zituma iterambere ry'abaturage rirushaho kuzamuka”.

Akarere ka Musanze kari gafite icyuho cy'Utugari 25 tutagiraga Abanyamabanga Nshingwabikorwa ndetse utugera kuri 24 ntitwagiraga abakozi bashinzwe iterambere.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, yibukije abahawe inshingano zo kuhayobora, kurangwa n'umurimo unoze, baha serivisi nziza ku babagana, ariko by'umwihariko bakita cyane ku gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abizeza ko urwo rugamba batazarurwana bonyine, kuko n'inzego zubakitse kuva ku Mudugudu kugera ku Ntara utwo tugari tubarizwamo; abafatanyabikorwa n'inego z'umutekano ziri. Abanyamabanga nshingwabikorwa n'abashinzwe iterambere mu Tugari batangiye gukora izo nshingano kuva mu ntangiriro z'iki cyumweru uko ari 49, biteganyijwe ko bazazikora mu gihe cy'amezi atandatu.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)