Muhanga : Umuganga ushinjwa guha ibyangombwa abarwaye COVID byerekana ko ari bazima yavunitse acika inzego #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukurikiranyeho Umuforomo mu Kigo Nderabuzima cya Kabgayi, inyandiko mpimbano yahaga abarwayi ba COVID-19.

Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry avuga ko uyu mukozi afunzwe azira gukora inyandiko mpimbano zirebana n'abarwayi ba COVID-19.

Yagize ati 'Arashinjwa inyandiko mpimbano zitavugisha ukuri agiye gushyikirizwa Ubushinjacyaha.'

Umuyobozi w'Ibitaro bya Kabgayi, Dr. Muvunyi Jean Baptiste avuga ko amakuru bafite ari uko uyu moforomo yagiye yandikira abarwayi ba COVID-19 ko ntayo bafite, akabaha impampuro batahana.

Cyakora Muvunyi avuga ko nta genzura bakoze rigaragaza ko ibyo ashinjwa ari ukuri cyangwa ikinyoma.

Yagize ati 'Inzego zibishinzwe ni zo zigomba kugaragaza ibyo ashinjwa ko ari ukuri turategereje.'

Muvunyi yavuze ko ubusanzwe uyu mukozi nta makosa y'akazi asanganywe. Gusa akavuga ko umuntu ari mugari, ko byashoboka ko iki cyaha ashinjwa yaba yaragikoze.

Uyu Muforomo mbere y'uko afatwa yabanje gusimbuka igipangu avunika ivi, ubu arwariye mu Bitaro bya Kabgayi, ariko aracyakurikiranywe n'Ubugenzacyaha, butegereje igihe azakirira akabona gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko iyo guhimba, byakozwe n'Umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n'uwundi ushinzwe umurimo w'Igihugu, ahanishwa

Igihano cy'Igifungo kitari munsi y'imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n'amafanga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 ariko atarenze miriyoni 3 cyangwa kimwe gusa muri byo bihano.

Ivomo : Umuseke

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Muhanga-Umuganga-ushinjwa-guha-ibyangombwa-abarwaye-COVID-byerekana-ko-ari-bazima-yavunitse-acika-inzego

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)