Miliyoni 750 Frw zigiye gusanishwa gereza zubatswe kera mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hirya no hino mu gihugu habarurwa gereza 13 n’Ikigo ngororamuco cyakira abana giherereye i Nyagatare mu Burasirazuba. Inyinshi zubatswe mu myaka ya kera ku buryo inyubako zazo zitakijyanye n’igihe.

Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera, yabwiye IGIHE ko mu ngengo y’imari ya 2021/2022 bagenewe miliyoni 750 Frw azakoreshwa mu gusana zimwe muri zo zigakorwa mu buryo bugezweho.

Ati “Baduhaye miliyoni 750 Frw kugira ngo dukomeze gusana amagereza, kubaka inzu zigendanye n’igihe tuva muri za nzu za kera.”

Yavuze ko buri mwaka hari amafaranga RCS ihabwa mu ngengo y’imari agenewe ibikorwa nk’ibyo.

Yakomeje ati “Muri uyu mwaka mu zizasanwa harimo Gereza ya Rubavu [Nyakiliba], iya Rwamagana, iya Nyamagabe, iya Nyarugenge [Mageragere] n’ishuri ryacu (Rwamagana Training School).”

SSP Gakwaya yavuze ko ibikorwa byo gusana bigamije guca imyubakire ya kera ishaje, hagashyirwaho inyubako ziteye imbere.

Ati “Turagira ngo duce izo gereza za kera zishaje ahubwo abantu babe muri gereza zifite ibigendanye n’igihe tugezemo. Bikaba byanakwereka amahanga ko zigendanye n’amabwiriza yo ku rwego rw’isi.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari gereza imwe iri ku rwego mpuzamahanga. Ni iya Nyanza inafungiyemo abanya-Sierra Léone bayoherejwemo mu 2009 ku masezerano Leta y’u Rwanda ifitanye n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC). Bayizanywemo ari umunani bahamijwe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, batatu barababarirwa barataha, umwe arapfa, bane baracyayirimo.

SSP Gakwaya yatangaje ko intego ari uko Leta yagira gereza zemewe ku rwego mpuzamahanga zirenze imwe, kandi zorohereza abazirimo kugira imibereho myiza kuko ziba zirimo ibikoresho.

Yatanze urugero ko nk’izo zubatswe mu myaka ya kera zitagiraga inzira z’abafite ubumuga ariko mu zisanwa bikaba byitabwaho.

Leta irashaka gukura gereza mu mijyi zikimurirwa mu byaro

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kugabanya umubare wa gereza zikava kuri 13 zikaba icyenda gusa ndetse zigakurwa mu bice by’imijyi zikimurirwa mu by’ibyaro ahaboneka n’ubutaka zishobora guhingaho.

SSP Gakwaya yavuze ko ari yo mpamvu iya Nyarugenge yari yarubatswe mu 1930 yimuriwe i Mageragere igakurwa mu Mujyi, iya Rubavu na yo ikimurirwa i Nyakiliba ndetse n’iya Rusizi iteganyijwe kwimurirwa i Nyamasheke.

“Ntabwo ubucucike muri gereza bugabanywa no kubaka nyinshi”

Mu 2020 Sena yagaragaje ko ubucucike muri gereza zo mu Rwanda buteye impungenge ndetse isaba Guverinoma gushaka uko ikemura icyo kibazo.

Abarenga ibihumbi 71 ni bo bari bazifungiyemo kandi ubushobozi bwazo ari ubwo gucumbikira ibihumbi 57.

Igenzura rya 2019 ryerekanye ko ubucucike bwari bugeze ku 125% buvuye kuri 99,6% mu 2014.

SSP Gakwaya yabwiye IGIHE ko kubaka gereza nyinshi atari bwo buryo bushobora kwifashishwa mu gukemura icyo kibazo.

Ati “Hari izindi ngamba nko kuba hatangwa cyane igihano nsimburagifungo abantu ntibajye muri gereza. Ni ibintu byose biri mu igeragezwa inzego zose zirahura kugira ngo zimenye icyakorwa. Ariko ntabwo twakubaka gereza dushakiramo igisubizo cy’ubucucike.”

Yasobanuye ko impamvu mu Rwanda havugwa ubucucike ari uko imibare iba yatanzwe hagendewe ku rwego mpuzamahanga, ati “Ariko iyo uri muri gereza zacu mu by’ukuri aba ari hanini hisanzuye.”

“Ntabwo wasanga ngo umuntu yarwaye kubera ubucucike [za ndwara zituma abantu bahinamirana kubera akantu gatoya aba afungiyemo]. Ibyo bibazo ntitwahura na byo. Tuyitanga kubera uburyamo tuba tugaragaza kugira ngo tugendere ku bipimo mpuzamahanga. Nubwo wumva tuvuga ngo ni ubucucike mu by’ukuri ariko ntibibangamiye abantu byo kuvuga ngo babayeho uburyo butari bwo.”

Yavuze ko inzego zibishinzwe zikiri kuganira uko icyo kibazo gishobora kuzakemurwa.

Gereza ya Nyakiliba ni imwe mu zatangiye gusanwa ngo zijyane n'igihe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)