Menya inzobere zigize Inama y’Ubutegetsi ya Agaciro Development Fund iherutse kwemezwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu hashize imyaka umunani Abanyarwanda batanga 1% by’umushahara wabo muri iki kigega ndetse n’ibigo bitandukanye bikagiha imisanzu cyahagaritse kwakira inkunga muri Mata 2020 kimaze gukusanya agera muri miliyari 200 Frw, azakoreshwa mu kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu.

Iki kigega ubu gifite imigabane mu nganda zitandukanye zirimo urutunganya imyumbati rwa Kinazi n’urukora sima rwa CIMERWA, gifite kandi gahunda yo gushora miliyari 150 Frw mu imishinga minini ibyara inyungu.

Ku itariki 14 Nyakanga 2021 cyahawe Inama y’Ubutegetsi nshya igizwe n’intiti zirindwi zifite inararibonye mu bijyanye n’ubukungu ndetse n’icungamutungo.

Ibyo wamenya ku nzobere zirindwi zigize inama y’ubutegetsi ya Agaciro Development Fund.

Scott T. Ford

Ford wagizwe Perezida w’iyi Nama y’Ubutegetsi, ni Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ikomeye ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Westrock Group, LLC, yashinze afatanyije na se mu 2013.

Iyi sosiyete ifite ibigo bitandukanye birimo ikigo gitunganya ikawa cya Westrock Coffee Company, LLC ndetse n’icya Westrock Asset Management, LLC, gikora ibijyanye no gucunga ibikoresho. Ibi byose Ford abibereye Umuyobozi Mukuru.

Afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’imiyoborere n’icungamari mu bucuruzi (Bachelor of Science in Business Administration in Finance) yakuye muri Kaminuza ya Arkansas muri Amerika.

Ford wagizwe Perezida w’iyi Nama y’Ubutegetsi, ni Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ikomeye ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Westrock Group

Dr. Kalisa Mihigo Thierry

Dr. Kalisa Mihigo yagizwe Visi Perezida. Ni inzobere mu bijyanye n’Ubukungu akaba n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe gushyiraho imirongo ngenderwaho ijyanye n’Ubukungu (Macroeconomic Policy Division) muri Minisiteri y’Imari n’Igenambigambi, MINECOFIN.

Afite Impamyabushobozi y’Ikirenga, PhD mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Lumière mu Bufaransa.

Dr. Kalisa Mihigo wagizwe Visi Perezida, ni inzobere mu bijyanye n’Ubukungu

Ngarukiyintwali Aimé

Ngarukiyintwali Aimé w’imyaka 53 na we ni umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya AgDF. Afite inararibonye mu bijyanye n’ubujyanama mu by’icungamutungo, ubu akaba ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe iby’inguzanyo z’inzu mu kigo gitanga ubujyanama mu by’imari cya Mount Street Portfolio Advisers, gifite amashami i Londres mu Bwongereza, i New York na Atlanta muri Amerika, Athens mu Bugiriki ndetse n’i Madrid muri Espagne.

Ni inzobere kandi mu bijyanye n’ishoramari ry’amabanki kuko yamaze imyaka irenga 20 afite inshingano zitandukanye muri banki zo mu Budage zirimo Dresdner Bank, Deutsche Bank ndetse n’iyitwa Westdeutsche Landesbank (WestLB).

Ngarukiyintwali afite impamyabumenyi y’icyiciro cya masters mu by’ubucuruzi n’imari yakuye muri City University London mu Bwongereza, afite kandi masters mu Bucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Mannheim mu Budage ndetse n’impamyabumenyi mu icungamutungo mpuzamahanga yakuye mu Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Nancy mu Bufaransa.

Ngarukiyintwali Aimé afite inararibonye mu bijyanye n’ubujyanama mu by’icungamutungo

Andrew Rozanov

Andrew Rozanov ni inzobere mu bijyanye n’imari, ubujyanama mu by’amabanki ndetse n’icungamutungo, afite inararibonye mu bucuruzi bw’amafaranga kuko yabumazemo imyaka 25.

Kuva mu 2016 kugeza mu 2019 yari ahagarariye Inama y’Ubutegetsi y’ikigo cy’ishoramari muri Banki y’igihugu ya Kazakhstan, mbere yaho yari umuyobozi w’icyubahiro muri porogaramu y’ubukungu mpuzamahanga mu kigo cya Chatham House giherereye mu Bwongereza.

Rozanov yakoze muri sosiyete y’ishoramari ya Permal Group muri Amerika, aho yari ashinzwe kugira inama ibigo bishaka gushora imari mu bikorwa bitandunye bijyanye n’icungamutungo ndetse n’ubukungu. Mbere yaho yakoraga mu kigo cy’imari cya State Street Corporation ndetse yanakoze muri Banki y’ishoramari ya UBS Investment Bank muri Tokyo ndetse n’i Londres.

Afite Impamyabushobozi y’icyubahiro mu bijyanye n’imari [CFA], akaba inzobere mu bijyanye no gukumira ibihombo ndetse afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’umugabane wa Afurika n’Aziya yakuye muri Moscow State University mu Burusiya.

Andrew Rozanov ni inzobere mu bijyanye n’imari, ubujyanama mu by’amabanki ndetse n’icungamutungo

Karake G. Doreen

Karake Doreen ni Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye n’ishoramari [TSS] mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.

Transaction Structure and Support, TSS, ni Ishami rishinzwe ubuhuza mu bijyanye n’ishoramari ritandukanye ryaba mu buhinzi, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo. ikoranabuhanga, ingufu n’ibindi.

Mbere y’uko ahabwa izi nshingano, Karake yari Umunyamabanga w’Ikigo cya Leta cy’ubucuruzi, Ngali Holdings akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’amategeko muri iki kigo.

Yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB ndetse ari mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigega cyihariye cy’ingoboka.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Masters mu mategeko yakuye muri Heriot-Watt University muri Écosse, afite kandi n’impamabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mategeko yakuye muri university of Witwatersrand muri Afurika y’Epfo ndetse yize n’amasomo y’amategeko muri Kaminuza ya Namibia.

Karake Doreen ni Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye n’ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB

Mubiligi Jeanne Françoise

Mubiligi ni umuyobozi w’Ishami rya ba Rwiyemezamirimo b’abagore mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF afite inararibonye ry’imyaka irenga umunani mu bijyanye n’icungamutungo ndetse aho yakoze hose yagiye agaragaza ubushobozi bwo kuzamura ubucuruzi.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bucuruzi mpuzamahanga n’iterambere yakuye muri Université de Neuchatel mu Busuwisi, ndetse afite n’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo yakuye muri iyo kaminuza.

Mubiligi Jeanne Françoise asanzwe akuriye ba rwiyemezamirimo b'abagore muri PSF

Alysia Silberg

Silberg ni inararibonye mu bijyanye n’icungamutungo mu ishoramari rijyanye n’ikoranabuhanga, ubuzima ndetse n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.

Ni umwe mu bafatanyabikorwa b’ikigo gikomeye cy’ishoramari cya Street Global Venture Capital, gitanga ubujyanama mu bijyanye n’ubucuruzi cyane cyane ku mishinga igitangira gukora.

Mu mwaka wa 2017 yatsindiye igihembo cy’umwe mu bayobozi mu by’ikoranabuhanga bazanye impinduka [Tech Leaders Diversity Leader ]. Mu 2018 yabaye umugore w’umwaka mu ishami ry’ubucuruzi ry’u Bwongereza rikorera muri Afurika y’Epfo, muri uyu mwaka kandi yabaye umwe mu bagore 50 b’icyitegererezo muri gahunda ya COCREATESA igamije gutsura umubano mwiza mu bya dipolomasi hagati y’u Buholandi na Afurika y’Epfo.

Mu 2019 yabaye umwe mu bagore 50 b’icyitegererezo batanze umusanzu ufatika mu by’ikorabuhanga mu Bwongereza ndetse muri uyu mwaka yabaye umwe mu bagore b’intwari bazanye impinduka mu bucuruzi.

Yize muri Kaminuza zikomeye zitandukanye harimo Harvard University muri Amerika, University of California, Berkeley, yiga muri Canada muri Kaminuza ya Dalhousie n’iya Toronto, INSEAD mu Bufaransa ndetse no muri Kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza.

Alysia Silberg ni inararibonye mu bijyanye n’icungamutungo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)