Perezida Kagame yakiriye Meya w’Umujyi wa Paris - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Anne Hidalgo ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Inteko ya 41 y’Ihuriro ry’Imijyi ikoresha Igifaransa abereye umuyobozi.

Perezida Paul Kagame yamwakiriye mu biro bye aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Biruta Vincent.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ntibyatangaje ibikubiye mu biganiro impande zombi zagiranye gusa iyi nama yabaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kugana mu nzira nziza nyuma y’uruzinduko rw’akazi Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi 2021.

Umuyobozi w’Umurwa Mukuru w’u Bufaransa, Paris, Anne Hidalgo, ari mu ruzinduko rw’akazi i Kigali aho yitabiriye Inteko ya 41 y’Ihuriro ry’Imijyi ikoresha Igifaransa [41ème Congrès de l’Association Internationale des Maires Francophones].

Inama y’iri huriro igiye kubera i Kigali izasiga hemejwe imishinga y’iterambere ry’abaturage ifite agaciro ka miliyoni 1,5 y’amadolari ya Amerika.

Mu bikorwa yakoze kuva yagera mu Rwanda birimo icyo ku wa 20 Nyakanga 2021, aho yasuye agace katunganyijwe kazajya gakorerwamo ubukerarugendo ndetse abantu bashobora no kuzajya baruhukira i Nyandungu.

Kuri uwo munsi kandi Anne Hidalgo na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo umuco, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Ni amasezerano agamije gushyira umucyo ku buryo bw’ubutwererane hagati y’imijyi yombi mu by’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu bwubahane n’inyungu kuri buri ruhande.

Imijyi yombi isanzwe ifitanye umubano ushingiye ku bucuti hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’impande zombi muri Kamena 2019.

Anne Hidalgo uyobora Umujyi wa Paris kuva mu 2014, yaherukaga mu Rwanda mu 2019, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Ni we muyobozi w’ Ihuriro ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Anne Hidalgo ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y'Abayobozi b'Imijyi yo muri Francophonie
Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Anne Hidalgo uyobora Umujyi wa Paris
Perezida Kagame yakiriye Meya w'Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo mu biro bye
Mu bari bitabiriye ibi biganiro harimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta (uwa kabiri ibumoso) na Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa (uwa kabiri iburyo)



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)