Bitunguranye Kwizera Olivier amanitse Godiyo na Gants asezera kuri ruhago #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isezera rya Kwizera Olivier wari n'umunyezamu w'Ikipe ya Rayon Sports, ryamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021.

Nta mpamvu iramenyekana yatumye Kwizera Olivier w'imyaka 27 y'amavuko afata icyemezo cyo guhagarika gukina umupira w'amaguru kandi yari akiri muto.

Kwizera Olivier mu minsi yari aherutse gukatirwa igifungo cy'umwaka umwe usubitse nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu musore w'imyaka 27 ni umunyezamu mwiza ariko wagiye winubirwa n'abafana inshuro nyinshi kubera amakosa yagiye akora akavamo ibitego bitari cyangwa amakarita y'umutuku atari ngombwa.

Yakiniye amakipe arimo Vision FC, Isonga FC, APR FC, Bugesera FC, Free State na Mbatha Stars zo muri Afurika y'Epfo, Gasogi United na Rayon Sports.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Bitunguranye-Kwizera-Olivier-amanitse-Godiyo-na-Gants-asezera-kuri-ruhago

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)