Dukwiye kwihana, tukayoboza Imana inzira-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Maze ntegekera kwiyiriza ubusa aho ngaho kuri uwo mugezi Ahava, kugira ngo twicishe bugufi imbere y'Imana yacu, ngo tuyiyoboze inzira idutunganiye twebwe n'abana bacu bato n'ibintu byacu byose, kuko nagize isoni zo gusaba umwami umutwe w'ingabo z'abasirikare n'iz'abagendera ku mafarashi, ngo badutabare ku babisha bacu bari mu nzira, kuko twari twavuganye n'umwami tuti 'Amaboko y'Imana yacu ari ku bayishaka bose ngo abagirire neza, ariko imbaraga zayo n'uburakari bwayo birwanye abayireka bose.' Nuko twiyiriza ubusa, dusaba Imana yacu tuyinginga yemera kutwumvira." Ezira 8:21-23

Mu masengesho y'iminsi 10 yateguwe na Agakiza corporation, tugiye kurebera hamwe icyo Imana ituganirije kuri uyu mumsi wa mbere.

Turi mu bihe bikomeye dukwiye kuyoboza Imana inzira. Koronavirusi itangira twari tuzi ko bizamara kwezi kumwe cyangwa abiri bikarangira none uwmaka ubaye uwa kabiri, byatangiye ari koronavirusi none tugeze aho yihinduranya tugeze kuri Delita kandi irimo irica abantu benshi. Koronavirusi yazanye ibihombo bigiye bitandukanye, ubu aho isi igeze ubukungu bwarajegeye abantu barakena, mu bukungu bimeze nabi! Mu byukuri dukwiye kuyoboza Imana inzira.

Kubera iki Abisiraheli bagiye mu bunyage?

Murabizi ko Abisiraheli bamaze imyaka 430 muri Egiputa, hanyuma barataha bamara imyaka 40 mu butayu, cyari igihe gikomeye! Ariko mu butayu, bari bagiye kwigira yo akantu kamwe gusa ko 'Umuntu adatungwa n'umutsima, ahubwo atungwa n'ijambo ry'Imana'. Imana irabihanangiriza, irababwira iti'Nimumara kubaka amazu mukayabamo, mukarya mugahaga ntimuzibagirwe Imana yabatungiye mu butayu iyi myaka uko ari 40. Igitangaje bahise bibagirwa bamara imyaka 400 bica amasabato, nibyo byavuyemo ubunyage bw'imyaka 70. Kujya mu bunyage rero bari barakoze icyaha kitwa 'Kwimura Imana'.

Abantu muri iki gihe, bari bamaze kwimura Imana mu buzima bwabo. Cyangwa se akamenyero(umuntu amenyera icyo yamenye): Hari igihe umuntu akizwa kubera imyaka myinshi hagera igihe akamenyera Imana. Abakristo benshi bamaze gutinyuka, abantu bamaze kumenyera Imana ku kigero kiri hejuru! Hanyuma ikindi, abantu bamaze kwibagirwa aho Imana yabakuye, birashoboka ko n'ibi bihe turimo kunyuramo harimo ishuri ry'Imana kugira ngo twige icyo Imana ishaka kuvugana natwe. Dukwiye kuyoboza Imana inzira, kugira ngo itwigishe aho dukwiye kunyura.

Birashoboka ko ibyo turimo kunyuramo birimo imvugo y'Imana, irashaka kutugarura ngo dusubire ku isoko, tukongera gutekereza ko ari yo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu. Igihe Abisiraheli rero bageraga Ibabuloni habayeho kwiyanduza:

Bamwe basenga ibigirwamana, abandi bakira ubuhanuzi bw'ibinyoma buvuga ngo ejo muzataha ntihagire ubatera ubwoba, ba Yeremiya n'abandi babahanuriye barababeshye… Nyamara imyaka yari 70. Ntabwo hano tuzi igihe koronavirusi izarangirira, twabonye iza tujya mu rugo, ntituzi igihe izaragirira.

Ese ntidukwiye kuyoboza Imana inzira? Ese Imana si yo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu? Mutekereze hano, nta mafaranga, nta ntwaro, ibintu byose ntacyo byashoboraga kumara. No muri iki gihe nahoze ntekereza ukuntu ibihugu bikomeye bibitse intwaro za kirimbuzi, ariko koronavirusi nta wayirashe, hari za bombatomike, n'amafaranga ntacyo yakora. Aha dukwiye kuyoboza Imana inzira ku buzima bwacu, ni ikintu cya ngombwa.

Ba Ezira bava mu bunyage, bageze mu nzira bahuye n'igitero gishaka kubambura

Muzi ibintu tumaze kwamburwa na koronavirusi? Abantu ntibagisuhuzanya, uhura n'umuntu umukumbuye ukumva ushatse kumuhobera ukabura aho unyura kubera koronavirusi. Ntabwo ari ibyo gusa, n'umunezero w'ubukwe umaze kuyoyoka! Yewe no gushyingura abacu batashye nabyo bisigaye umuntu adashobora gusohora amarangamutima ye yose kuko haba hagiyeyo abantu 30. Si ibyo gusa, n'uburyo bwo gusenga, uburyo bw'imikorere bumaze guhiduka. Koronavirusi imaze guhindura ibintu byose, dukwiye kuyoboza Imana inzira!

Icyajyanye Abisiraheli mu bunyajye, ni uko bari barakiraniwe bakora ibyaha bibagirwa Imana. Sinahamya ko muri iki gihe natwe tutakiraniwe, ahubwo Imana itubabarire! Abantu baribagiwe binjira mu butinganyi, abantu baribagiwe binjira mu busambanyi, abantu baribagiwe bararya, barya n'iby'imfubyi. Abantu baribagiwe bumva ko gusenga bitakiri ngombwa, aho umuntu yumva akomeye ku giti ke ntamenye ko Imana ari yo ikomeza abantu. Aho abashumba bareba abatu bayoboye bakababaramo amaturo, aho kubara imitima iza kuri Kristo Yesu.

Dukwiye gufata igihe tukihana, kuko nitutihana umujinya w'Imana uzakomeza. Kimwe mu bintu bishobora gutuma Imana yigarura, ni igihe abantu bihannye. "Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana." Ibyakozwe n'intumwa 3: 19 niko havuga. Imana ifite umugambi mwiza wo kutugirira neza, ariko dukwiye kwihana.

Ndakurarikira kutazacikwa n'icyo Imana ishaka kuvugana natwe muri iyi minsi 10 yo gusenga

Kurikira hano umunsi wa mbere w'amasengesho y'iminsi 10

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Dukwiye-kwihana-tukayoboza-Imana-inzira-Pst-Desire-Habyarimana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)