Kayonza: Nyuma y’inshuro ebyiri agerageza kwiyahura agatabarwa, iya gatatu yamuhitanye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Nyakanga 2021; yaguye mu Mudugudu wa Rusera mu Kagari ka Rusera mu Murenge wa Kabarondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko iyi nkuru mbi yamenyekanye ubwo nyina wabo w’uyu musore yajyaga gufata amajerekani mu nzu yabagamo hafi y’iwabo agasanga urugi rufungiyemo imbere yakomanga ntihagire umufungurira.

Ati “Bahise bica urugi basanga byarangiye yapfuye, ni ko guhita baduhamagara njyanayo na RIB na Polisi hahita hanaza abashinzwe gupima ibimenyetso muri RIB. Bapimye basanga afite icupa ry’umuti wa Rava batera mu nyanya basanze yaritoboye yanyweyeho.”

Yakomeje avuga ko uyu musore yari asanzwe ari umunyonzi ngo mu minsi ishize bamwibye igare asa n’ubura icyo akora akajya agenda abwira abantu ko ababyeyi be bamwanga.

Gitifu Kagabo yavuze ko ngo ababyeyi be bababwiye ko yigeze kugerageza kwiyahura izindi nshuro ebyiri agatabarwa n’abantu.

Ati “Yigeze no kujya Rwinkwavu mu mugezi witwa Kibaya yinagamo umuntu wahingaga hafi aho amukuramo, umusore akagenda avuga ko uko byagenda kose azabarushya. Mu minsi ishize nabwo yagerageje kwiyahura mu Murenge wa Nyamirama mu Mugezi wa Gashaka nabwo abantu baramutabara ni ibintu rero yari agambiriye.”

Kuri ubu umurambo w’uyu musore wajyanywe mu Bitaro bya Rwinkwavu gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa. Si ubwa mbere mu Murenge wa Kabarondo hagaragaye umuntu wiyahuye muri aya mezi, mu minsi ishize nabwo hagaragaye umwana w’umusore wacishijweho akanyafu n’ababyeyi bituma yiyahura.

Ifoto igaragaza kamwe mu duce tw'i Kayonza aho uyu musore yiyahuriye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)