Musanze: Yasanzwe yapfiriye mu nzu nyuma y’iminsi arwaye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y’urupfu rwa Habonimana Joseph yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nyakanga 2021. Ni nyuma y’uko Munyaneza Benjamin, nyir’inzu yari acumbitsemo ahamagaye inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano avuga ko iwe mu rugo havutse ikibazo cy’umugabo uhakodesha wakererewe kubyuka nk’uko byari bisanzwe kandi yaragaragaweho ubwandu bwa Covid-19.

Nyuma yo kuhagera kw’izo nzego byabaye ngombwa ko bamena ikirahure cy’idirishya ry’icyumba araramo bakuyeho irido babona aryamye agaramye.

Byasabye ko bitabaza abaganga bakurikirana abarwayi ba Covid-19 bica urugi bagezemo basanga yapfuye.

Inshuro zose IGIHE yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philibert, ku murongo wa telefoni ye igendanwa ntiyayitabye.

Umukozi ushinzwe kwakira abagana ibi bitaro, Mukanoheri M. Josée, yatubwiye ko uyu nyakwigendera yari asanzwe akurikiranwa n’itsinda ry’abaganga bashinzwe ibya Covid-19 kandi ko bakeka ko yaba ariyo yamuhitanye.

Yagize ati "Uyu Joseph yari asanzwe akurikiranwa n’itsinda rishinzwe kwita ku bagaragayeho ubwandu bwa Covid-19. Yibanaga mu nzu kandi nta yindi ndwara twari tuzi afite, dukeka ko yaba yahitanywe na Covid-19. Ubusanzwe tugira ikipe ikurikirana ababa barwariye mu ngo kandi iyo bagize ikibazo hari uburyo bwashyizweho bagomba guhamagara bakitabwaho."

Nyakwigendera yahise ajyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri. Habonimana Joseph yavukaga mu Karere ka Nyaruguru. Yari Umucungamutungo mu Kigo cy’Amashuri cya Virunga Victory Association (VVA).

Habonimana Joseph yasanzwe yapfuye nyuma y'igihe yari amaze arwariye COVID-19 mu rugo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)