Hatangajwe inganda n’ibikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukomeza gukora mu bihe bya ‘Guma mu Rugo’ - #rwanda #RwOT

Itangazo rya Minicom rivuga ko nk’uko byatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021, mu duce twashyizwe muri Guma mu rugo serivisi z’ingenzi mu rwego rw’ubucuruzi harimo amasoko y’ibiribwa, ubucuruzi bw’inyama, amata n’ibiyakomokaho.

Harimo ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, abakora imirimo yo kugemura ibicuruzwa, serivisi za ngombwa zitangwa na banki n’ibigo by’imari, serivisi z’ubwishingizi, serivisi za Mobile Money n’ibindi.

Harimo kandi gutwara ibishingwe na serivisi z’isuku za ngombwa, serivisi za gasutamo, amahoro n’imisoro, ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli na gaz ndetse na serivisi z’itumanaho.

Minicom yavuze ko n’ubwo ubwo bucuruzi bwemewe ariko hari amabwiriza ababukora bagomba kubahiriza arimo ko abakozi b’aho bukorerwa batagomba kurenga 30%, kandi ibikorwa byose bigafunga saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Andi mabwiriza yashyizweho ni uko abacuruzi bose basabwa kuzajya basimburana mu masoko hakurikijwe uko byumvikanyweho n’ubuyobozi bw’amasoko acuruza ibiribwa kandi hubahirijwe n’andi mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Minicom ivuga kandi ko ikindi gisabwa abacuruzi ari ukutazamura ibiciro bishingikirije ibi bihe bya guma mu rugo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021, ubwo bamwe mu bagize Guverinoma basobanuraga amabwiriza mashya yashyizweho Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata Uwamaliza Habyarimana, yavuze ko inganda zifite ‘uruhushya’ zizakomeza gukora muri Guma mu Rugo.

Mu itangazo rya Minicom inganda zemerewe ni izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ni ukuvuga ibiribwa n’ibinyobwa.

Izindi nganda zemewe gukomeza gukora muri ibi bihe bya guma mu rugo ni izikora ibikoresho byo kubaka, izikora ibikoresho by’isuku n’isukura [amasabune], ibikoresho by’isuku byifashishwa n’abakobwa n’abagore [sanitary pads], imiti yo gusukura intoki n’imiti yica mikorobe.

Minicom itangaza kandi ko inganda zikora udupfukamunwa n’ibindi bikoresho byo kwa muganga n’inganda zikora ibyo gupfunyikamo nazo zizakomeza gukora muri ibi bihe abandi bazaba bari muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Mu mabwiriza yashyiriweho inganda harimo kuba kwemererwa gukora bizajya bitangirwa uruhushya na Minicom ndetse abakozi b’uruganda bakaba bazajya bapimwa Covid-19, babifashijwemo n’Ikigo Gishinzwe Ubuzima, RBC, kikazajya kibasanga aho bakorera ku ruganda muri gahunda izajya yumvikanwaho.
Post a Comment

0 Comments