Covid-19: EU yakuye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo bemerewe kujya i Burayi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rutonde ruvugururwa buri gihe, nirwo ahanini rugenderwaho n’ibihugu by’i Burayi mu gihe bifata umwanzuro ku baturage b’ibihugu by’amahanga bashobora kwemererwa kubitemberamo bitewe n’uko ibihugu byabo biri guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

U Rwanda ruvanywe kuri uru rutonde nyuma y’uko guhera muri Kamena uyu mwaka, imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kwiyongera. Mu byumweru bibiri bishize, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ubu bwiyongere ahanini buri guterwa na virus yo mu bwoko bwa Delta yamaze kugera mu gihugu.

Ubu bwoko bwa virusi bwandura ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’ubwoko bwa Covid-19 bwari busanzwe.

Mu gihe u Rwanda rwakuwe ku rutonde rwa EU, igihugu cya Ukraine cyo cyongeweho.

Urutonde rwa EU rw’ibihugu abaturage babyo bashobora kwemererwa kugenderera u Burayi rwaherukaga kuvugururwa muri Gicurasi uyu mwaka.

Ahanini rushingira ku makuru y’uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu runaka n’ingamba zihari zo guhangana nacyo, ubwizerwe bw’amakuru ya Covid-19 icyo gihugu gitangaza n’ibindi.

Muri Kamena umwaka ushize nibwo urwo rutonde rwatangiye gukoreshwa, rukaba rugamije guha amakuru ibihugu bigize EU mu gihe bishaka gukomorera abanyamahanga bashaka kubijyamo mu ngendo zisanzwe.

Ntabwo urutonde rw’ibihugu rwatanzwe na EU ari ihame ko ibihugu bigize uwo muryango birwubahiriza. Mu bushishozi bwabyo bishobora kwemera cyangwa ntibyemerere abaturage b’igihugu runaka kubitemberamo kabone nubwo cyaba kiri ku rutonde.

Icyakora, nta gihugu kinyamuryango cya EU cyemerewe guha ikaze abaturage b’igihugu kitagaragaye ku rutonde hatabanje kubaho ibiganiro n’izindi nzego zigize uwo muryango.

U Rwanda rwakuwe ku rutonde rw'ibihugu abaturage babyo bemerewe kujya i Burayi mu gihe batagiye muri gahunda zidasanzwe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)