Kugeza ubu abantu baribaza ukuri ku ihagarikwa ry'amakipe yagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino ya CECAFA iteganyijwe muri uku kwezi, ni mu gihe imbogamizi y'icyorezo cya COVID-19 yatanzwe benshi batayemeye kuko hari andi makipe arimo gusohoka akajya mu marushanwa.
Ku mugoroba w'ejo nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ryasohoye itangazo rivuga ko bitewe n'ubwoko bushya bwa COVID-19 bwa Delta Variant bwageze mu Rwanda, hakiyongeraho ingamba nshya zo kwirinda iki cyorezo, Amavubi U23 yagombaga kwitabira CECAFA izabera muri Ethiopia na Sconavia WFC yagombaga kwitabira CECAFA muri Kenya, imikino yose iteganyijwe kuva tariki ya 17 - 31 Nyakanga 2021, atakigiyeyo.
Ibi ariko ntabwo byakiriwe neza n'abantu batandukanye aho iki cyorezo cyitiriwe iri hagarikwa atari byo kuko hari amarushwa u Rwanda ruzakira hari n'andi makipe agomba kwitabira amarushanwa yo hanze kandi iki cyorezo kigihari.
Byatumye abantu bibabaza niba koko uku guhagarika amakipe y'umupira w'amaguru byaba byatewe n'icyorezo koko cyangwa niba hari ikindi kibyihise inyuma kuko mu kwezi gushize kwa Kamena 2021, u Rwanda rwitabiriye irushanwa rya Beach Volleyball ryabereye muri Maroc.
Muri Volleyball kandi ikipe y'igihugu y'abangavu(U20) iri mu Buholandi mu irushanwa ry'igikombe cy'Isi aho baraye banatsinzwe umukino ubanza n'u Buholandi amaseti 3-0.
Kugeza ubu abakinnyi bazitabira Imikino Olempike(Olympic Games) izabera mu Buyapani bahagarariye u Rwanda, bamaze kugera muri iki gihugu.
Tugarutse mu Rwanda, guhera tariki ya 14-18 Nyakanga 2021 u Rwanda ruzaba rwakiriye ibihugu 27 bizakina irushanwa rya Beach Volleyball World Tour izabera i Rubavu.
Guhera tariki ya 12 -17 Nyakanga u Rwanda kandi ruzakira imikino y'Akarere ka 5 mu bagore muri Afrobasket Women's Qualifiers aho rizahuza u Rwanda, Kenya, Misiri na Sudani y'Epfo.
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda rivuga ko nta kindi ryatangaza birenze ku itangazo yasohoye.
Mu gusaka kumenya icyo Minisiteri ya Siporo ibivugaho ndetse ibe yanakura abantu mu rujijo, ISIMBI yagerageje kuvugana n'umunyamabanga uhoraho muri Misiteri ya Siporo, Shema Maboboko Didier ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa, ni mu gihe n'umuvugizi w'iyi Minisiteri atitabaga na we telefoni ye ngendanwa.
Inkuru bijyanye:
Amavubi ntakitabiriye CECAFA U23
Scandinavia yo mu Rwanda yisanze mu itsinda C n'ikipe yo muri Kenya na Djibouti
Ikipe y'igihugu yatangiye igikombe cy'Isi itsindwa isuzuguwe