Uruhare rwa buri wese rurakenewe mu kwirinda no gukumira ibiza kugira ngo tugabanye ibihombo bidutera - Minisitiri Kayisire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, ahamya ko umuntu wese ku rwego rwe ndetse n'inzego zitandukanye bashyize imbaraga mu gukumira ibiza byafasha kugabanya ingaruka n'ibihombo duterwa na byo ku buryo bugaragara.

“Nk'urugero, umuntu aziritse neza igisenge cy'inzu ye ashobora gukoresha amafaranga ari hagati y'ibihumbi birindwi n'icumi (7,000 Frw na 10,000 Frw). Kandi iyo igisenge kitaziritse gisenywe n'umuyaga, ku nzu isanzwe y'umuturage usanga hakenewe asaga 250,000 Frw kugira ngo gisanwe.”

Kugira ngo hubakwe ubudahangarwa ku biza mu nzego zitandukanye, hakenewe gukomeza ubufatanye bw'abaturage n'inzego zitandukanye zaba iza Leta cyangwa iz'Abikorera. By'umwihariko muri iki gihe cy'impeshyi, hakibandwa ku bikorwa bikumira ibiza biterwa n'imvura y'Umuhindo.

“Ibikorwa by'ingenzi bikwiye gukorwa mu mpeshyi harimo gusana inzu zerekana ibimenyetso byo kuba zasenyuka, kwimuka mu manegeka abantu bakubaka ahagenwe hagenzuwe ko hatateza ibibazo abahatuye, kuzirika ibisenge by'inzu ku bikuta hakoreshejwe impurumpuru cyangwa imikwege,” Minisitiri Kayisire Marie Solange.

Mu bindi bikorwa bikwiye kwibandwaho muri iki gihe cy'Impeshyi, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, harimo gusibura no guca imiferege iyobora amazi mu nzira zabugenewe, guca no gusibura imirwanyasuri ku misozi, guhoma neza inzu, kuzishyiraho fondasiyo hirindwa ko amazi yinjira mu nkuta, gutunganya imikingo yegereye inzu hagabanywa ubuhaname bwayo no gushyiraho uburyo bwo gufata amazi y'imvura akaba yanatugirira akamaro mu mirimo isanzwe yo mu rugo.

Kuzirika ibisenge neza ni ingenzi kuko birinda ibihombo biterwa n
Kuzirika ibisenge neza ni ingenzi kuko birinda ibihombo biterwa n'ibiza

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi avuga ko mu gihe cy'impeshyi kandi, inkongi z'umuriro haba mu ngo no mu misozi zangiza byinshi bitewe rimwe na rimwe n'uburangare, ndetse n'ibikoresho by'amashanyarazi bishaje cyangwa bidafite ubuziranenge.

Buri wese agomba guhora agenzura inzu atuyemo akareba niba insinga z'amashanyarazi zimeze neza, akirinda gukoresha ibikoresho bikurura umuriro mwinshi urenze ubushobozi bw'insinga afite. Mu zindi ngamba zikwiye gufatwa mu gukumira inkongi z'umuriro harimo gushyira amashanyarazi mu nzu hifashishijwe ababifitiye ubumenyi kandi bagakoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge.

Abakoresha gazi barasabwa kugenzura umugozi uhuza ishyiga n'icupa rya gazi ko utangiritse, igashyirwa ahantu hari umwuka uhagije hadafunganye, kandi igafungurwa ari uko igiye gukoreshwa gusa kandi n'umuntu mukuru. Abantu kandi barashishikarizwa kugura utwuma tumenyesha ko icupa rihitisha gazi (gas sensor) kugira ngo bibarinde impanuka.

Abavumvu barasabwa gukoresha imyambaro yabugenewe ntihakoreshwe umuriro mu guhakura, kwirinda gutwika ibiyorero mu mirima ndetse abanywa itabi bakirinda uburangare kugira ngo ridateza inkongi z'umuriro.

Ibiza bikumiriwe mu nzego zitandukanye z'imirimo nk'ubuhinzi n'ubworozi, imyubakire n'ibindi bikorwa by'iterambere, hagabanuka mu buryo bugaragara n'ingengo y'imari ishyirwa mu gusana ibyangiritse.

Leta y'u Rwanda ikoresha amafaranga menshi ku bikoresho bitangwa no gusanira abahuye n'ibiza mu kubashakira icumbi iyo amazu yabo yasenyutse burundu, kubashakira aho bongera gutura no gusana inzu zitasenyutse burundu. Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020/2021, hakoreshejwe amafaranga y'u Rwanda asaga Miliyari 10 muri ibi bikorwa birimo kubaka inzu 11,696 hirya no hino mu Turere twose kandi birakomeje. Mu by'ingenzi byakozwe harimo gushaka ibibanza ahakwiriye guturwa no kubaka inzu ku basizwe iheruheru n'ibiza.

Muri iki gihe cy'Impeshyi, twese hamwe duharanire gushyira imbaraga mu bikorwa, bikumira ibiza bishobora guterwa n'inkongi z'umurino ndetse n'imvura y'Umuhindo.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)