Urubyiruko rwashashe inzobe ku buringanire, rusaba Leta kurufata nk’umusingi w’iyi gahunda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Nyakanga 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, urubyiruko ruhuriye muri uyu muryango n’abandi batumirwa, bagiranye ibiganiro byagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu kumva neza ihame ry’uburinganire”.

Ibi biganiro byayobowe na Reuben Mugisha ari na we washinze uyu muryango na Dr. Chaste Uwihoreye na we uyobora umuryango utari uwa leta wita ku bana n’urubyiruko wa UYISENGA NI MANZI (UNM).

Urubyiruko rwari rwitabiriye ibi biganiro rwabajijwe uko rwumva ijambo Uburinganire ndetse n’uko rubona umunyaryango nyarwanda wumva, ukanashyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire.

Dushime Benigne yavuze ko yumva uburinganire ari uguha abagabo n’abagore amahirwe angana.

Ati “ijambo uburinganire numva ari uguha amahirwe angana buri wese hatitawe ku gitsina cye, cyangwa ngo bamwe bumve ko imirimo runaka igenewe igitsina gore cyangwa gabo. Hari abantu bacyumva nabi iri hame aho usanga mu byaro abagabo barahariye ibikorwa by’ubuhinzi abagore, ibintu bidindiza iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire”.

Ngabo Valery we asanga ibikidindiza ihame ry’uburinganire harimo n’imiryango abantu bavukiyemo itubahiriza ihame uko bikwiye.

Ati “Hari abana bavukira mu miryango aho umugabo akandamiza akanavunisha umugore, ibi bizatuma wa mwana abikurana yumva ko ariko bigenda”.

Batamuriza Donatha we asanga hari abagore bumvise ihame ry’uburinganire nko kwigaranzura abagabo, maze bigatuma bahohotera abagabo babo, ibintu bidindiza iterambere ry’umuryango.

Yagize ati “Kera abagore n’abakobwa barahezwaga, bafatwaga nk’abadashoboye ariko ubu bahawe umwanya n’ijambo, hari abagore bamwe usanga bahohotera abagabo babo, maze gutinya ko sosiyete ibita inganzwa abagabo bagapfira mu ruhu, ntibajye kurega. Abanyarwanda bakwiye kumva ko uburinganire atari ukwigaranzura, ahubwo ko ari ugutanga amahirwe angana”.

Uru rubyiruko rwavuze ko rusanga ari rwo rukwiye gufata iya mbere mu kwigisha abandi ihame ry’uburinganire, babiheraho basaba bagenzi babo, kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho nk’imbuga nkoranyambaga mu kwigisha abatarabyumva, cyane cyane abo mu bice by’icyaro.

Kamaro Moise wari muri ibi biganiro yagize ati “Urubyiruko rukwiye kubyaza amahirwe ikoranabuhanga u Rwanda rwateje imbere, dukwiye kuba ari twe dufata iya mbere mu kwigisha abandi batarabyumva, hari benshi muri twe tucyumva ko uburinganire bureba abagabo n’abagore gusa”.

Uru rubyiruko rwasabye Leta ko mu byo ikora byose ngo ihame ry’uburinganire ryumvikane hakwiye kurebwa ku rubyiruko, kuko ari rwo Rwanda rw’ejo kuko hatitawe ku bakiri bato bazakura iri hame ritarumvikana. Bakanasaba ko uko hashyirwaho andi matsinda nk’ayita ku bidukikije n’arwanya ibiyobyabwenge hashyirwaho n’afasha urubyiruko kumva neza ihame ry’uburinganire.

Dr. Chaste Uwihoreye, uyobora umuryango utari uwa leta wita ku bana n’urubyiruko wa UYISENGA NI MANZI (UNM), yasabye uru rubyiruko kuba imbarutso ku bandi mu kumva neza ihame ry’uburinganire.

Ati ”Mugira amahirwe mwe mwavutse u Rwanda ruha amahirwe angana abakobwa n’abahungu, mukwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe, igihugu cyacu kirafatwaho urugero n’amahanga mu kwimakaza uburinganire. Mufashe abatarabyumva kubyumva, mwifashishe ikoranabuhanga rigezweho mwigisha abandi aho muba n’aho mugenda.”

Mugisha Reuben washinze akaba n’umuyobozi wa Are Hope Organisation, yasabye urubyiruko kubashyigikira.

Ati “Twagize igitekerezo cyo gutangiza uyu muryango kugira ngo dutange umusanzu wacu mu kwigisha urubyiruko, bagenzi bacu ni badufashe muri uru rugendo, ariko n’abandi na bo badushyigikire uko bashoboye mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.

Are Hope Organisation yateguye ibi biganiro ni Umuryango Nyarwanda utegamiye kuri leta kandi udaharanira inyungu. Watangijwe n’urubyiruko muri Gicurasi 2020, utangirana n’abantu babiri Mugisha Reuben na Ingabire Alice, hagamijwe gufasha urubyiruko gusobanukirwa neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, kwigisha urubyiruko umuco n’amateka by’u Rwanda, uburere mboneragihugu ndetse no gukoresha neza ikoranabuhanga rwihangira imirimo.

Are Hope Organisation ni umuryango nyarwanda uhuriza hamwe urubyiruko kugira ngo rwishakemo ibisubizo by'ibibazo byugarije sosiyete
Mugisha Reuben washinze akaba n’umuyobozi wa Are Hope Organisation, yasabye urubyiruko gutanga umusanzu warwo muri gahunda y'uburinganire
Ibi biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Ibi biganiro byateguwe n'abagize Are Hope Organisation
Ibi biganiro byateguwe n'abagize Are Hope Organisation



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)