Abagore barifuza ikoranabuhanga rishingiye ku buringanire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
1
Nsanga avuga ko hakwiye uburinganire bw
Nsanga avuga ko hakwiye uburinganire bw'umugabo n'umugore mu ikoranabuhanga

Abagore bakoresha ikoranabuhanga bavuga ko hakigaragara ubusumbane bw'abagabo n'abagore mu gukoresha ikoranabuhanga, kubera ko hari iby'umuco wagiye ukumira ku bagore, imyumvire yabo ubwabo yo kwisuzugura no kuba batagera ku mafaranga nk'abagabo ngo bakoreshe ikoranabuhanga.

Ibindi bituma abagore batagera ku ikoranabuhanga nk'abagabo ni imiterere yabo irimo gutwita, kubyara no kurera ahanini ugasanga umwanya wabo mwinshi uguma muri izo nshingano no kuba umubare w'abagore biga ibijyanye n'ikoranabuhanga ukiri muto ugereranyije n'uw'abagabo.

Abagore bakoresha ikoranabuhanga bagaragaraza kandi ko iyo basesenguye umusaruro batanga mu kazi baryifashishije uba mwiza kurusha ndetse n'uw'abagabo, bagasaba ko inzego zose zikwiye guhagurukira kwita ku iterambere ry'umugore mu ikoranabuhanga, kugira ngo bunganire abagabo bityo iterambere ry'igihugu rishingiye ku ikoranabuhanga ribashe kugerwaho.

Sylvie Nsanga, umwe mu bagore baharanira uburenganzira n'iterambere ryabo, avuga ko aho abagore bakoresha ikoranabuhanga byabagiriye akamaro, agasaba kandi ko hakurikijwe gahunda ya Leta y'iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga hakwiye gufatwa ingamba zo guteza imbere abagore, kugira ngo bafashanye n'abagabo kongera umusaruro ukomoka urikomokaho.

Agira ati “Abacuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga bakwiye kumva ko nibasiga inyuma umugore batazunguka kandi bakoze ibimugeraho bakwinjiza kurushaho, bityo na ya mahirwe angana ku mugabo n'umugore akongera umusaruro”.

Yongeraho ko abacuruza za Interineti bakwiye gushyiriraho abagore amahirwe yo gukoresha uwo muyoboro bagendeye ku mwanya wabo babona iyo bakitse imirimo, kuko usanga hari igihe bagena cyo gutanga amahirwe kuri Interineti abagore bahugiye mu mirimo yo mu ngo.

Agira ati “Nkanjye mbona akanya sa yine z'ijoro abana bamaze kuryama, niba hari uburyo bwo gutanga Interineti nyinshi ku bana mu masaha ya kare binakorwe ku bagore mu masaha ya nijoro bakitse imirimo, kuko iyo ayo mahirwe arangiye mbere abagore baracikanwa. Nifuza ko habaho uburinganire mu ikoranabuhanga, ikintu cyose cy'ikoranabuhanga abagore bacyibonemo nk'abagabo, ibyo bizatuma rwa Rwanda twifuza ko rushingira ubukungu bwarwo ku ikoranabuhanga turugeraho ntawe usigaye inyuma”.

Umuyobozi wa gahunda mu muryango wita ku iterambere ry'ikoranabuhanga (Save Generations Organisation) ,Sandrine Umukunzi, avuga ko imyumvire ku muryango Nyarwanda ikiri ikibazo ku kuringaniza ikoranabuhanga hagati y'abagore n'abagabo, akifuza ko abagabo bakwiye kumva ko umugore afite amahirwe n'uburenganzira mu ikoranabuhanga.

Umukunzi avuga ko bidakwiye gufatwa nk'igitangaza igihe umugore akoresa ikoranabuhanga kuko nabo barashoboye, kandi kurwanya icyuho kikigaragara ku ikoranabuhanga ku bagore gikwiye gukurwaho hakoreshejwe ubufatanye n'inzego zitandukanye.

Agira ati “Umubare munini w'abagore ni abahinzi, ni abacuruzi, nibadahabwa urubuga mu ikoranabuhanga bizatuma iterambere ridindira kuko umubare wabo munini ufite akamaro kanini mu iterambere ry'igihugu”.

Abagore bakoresha ikoranabuhanga kandi bagaragaza ko inzego z'abikorera n'abashoramari mu ikoranabuhanga bakwiye guhindura uburyo bwo guha amahirwe abagore kugira ngo bakomeze gutanga umusazu wabo mu iterambere ryabo n'iry'igihugu muri rusange.




Tags

Post a Comment

1Comments

Post a Comment