Umuhanzi Nsengiyumva 'Igisupusupu' yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi, aremeza ko uyu muhanzi wamamaye mu minsi ishize, yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021.

Nsengiyumva alias Igisupusupu yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bibiri birimo icyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 13 n'icyaha cyo gukoresha umwana imirimo ivunanye.

Bivugwa ko Umuhazi Nsengiyumva Francois AKA igisupusupu uwo mwana yamukoreshaga nk'umukozi wo mu rugo.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira Thierry yemeje amakuru yo guta muri yombi Nsengiyumva.

Dr Murangira avuga ko ibyaha bikekwa kuri Nsengiyumva byabikorewe mu Mudugudu wa Rubaya, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo ku wa 18 Kamena 2021.

Dr Murangira Thierry avuga ko ubwo Nsengiyumva yamenyaga ko ari gushakishwa yatangiye kwihishahisha akaza gufatirwa i Kiramuruzi.

Nsengiyumva François aheruka gushyira hanze indirimbo mu mpera za 2020 ubwo yari yasohoye iyitwa Ngarura.

Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa ku bagabo baharika abo bashakanye, agaragaza amaherezo yabyo mabi arimo no kwandagazwa n'inshoreke.

Iyi ndirimbo yise Ngarura ni ya karindwi mu ndirimo zasohowe na Nsengiyumva François kuva yakwinjira mu mumuziki mu mpera z'umwaka wa 2018.

Yahereye ku yo yise 'Mariya Jeanne' yanabaye imvano yo kwitwa 'Igisupusupu', akurikizaho iyitwa 'Icange' , 'Rwagitima' na'Uzaze Urebe Rwanda', 'Umutesi' ndetse na 'Isubireho'.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuhanzi-Nsengiyumva-Igisupusupu-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-umwana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)