Ruhango: Umwana yatemye umugabo yasanze mu buriri bwa Se arimo gusambanya Nyina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyakizu, Akagari ka Gishweru, Umurenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango, aho umwana w'imyaka 17 y'amavuko yatemye akoresheje umupanga umugabo baturanye witwa Musengamana Arcade waje gusambanyiriza Nyina mu nzu yabo, mu gihe amaze amezi abiri apfushije umugabo.

Abaturage bahaye amakuru BTN dukesha iyi nkuru, bavuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Kamena 2021 mu ma saa munani. Umwe ati ' Ntabwo wahora ubona burira mama wawe buri munsi, buri munsi ngo nawe ujyeho urebere gusa, wenda ikosa yakoze ni uko yatemye umuntu akamukomeretsa cyane'.

Undi muri aba baturage, avuga ko icyo uyu mwana yahoye uyu mugabo ari ukuza gusambanyiriza Nyina mu buriri bwa Se umaze amezi abiri apfuye. Yagize kandi ati ' Hamaze kuba saa munani, nagiye kumva numva induru ziravuze. Ngeze ku irembo turimo gukingura mpita nkubitana n'abadamu babiri baje kuvuga bati ' Ni mudutabare, Musenga bamukubitiye kwa ya nshoreke ye. Noneho ndavuga nti se Goronome ko wirukanka bite? Ati ni mundeke, uriya muntu igihe yaduhereye, ati papayi akaba amaze gupfa, akaza akaducuhurira, ati barongora Mama hejuru yuko turyamye, ati ntabwo tubyumva'.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwendo, yemeje aya makuru ko koko uyu mwana yatemye uyu mugabo, ko ndetse uyu mwana yamaze gutabwa muri yombi. Asaba abakirangwa n'ingeso z'ubusambanyi kuzireka kuko zisenya.

Umuturage yavuze ko mbere yo gutabwa muri yombi k'uyu mwana, yavuze ko ngo iyo areba uwo Musengamana aza gusambanya Nyina mu buriri bwa Se, akareba n'ifoto ye ( Se utakiriho) yibaza niba ari umuzimu kwa Ntigurirwa ariwe Se. Nyuma y'amezi abiri nyiri urugo apfuye, uyu mugore yasize ngo aratwite.

Umugore wa Musengamana, avuga ko imyaka ishize ari itanu umugabo we amuca inyuma, ko yabuze umuyobozi umurenganura. Ati ' Njye nabuze umuyobozi wandenganura ku kibazo kimaze hafi imyaka itanu'. Akomeza avuga ko yagiye akubitwa kenshi azira uriya mugore muturanyi aho umugabo we yatemewe.

Bamwe mu baturanyi barimo n'Umugore w'uyu mugabo watemwe, basaba ko uyu mwana wafashwe arenganurwa ngo kuko ibyo yakoze yabitewe n'umujinya buri wese atapfa kwihanganira, ko ahubwo hahanwa abasambanaga. Benshi mu baturanyi kandi ntabwo bavuga neza uyu Musengamana, bavuga ko yasebye, ko kandi atari ubwa mbere aseba. Bavuga ndetse ko yari yaratumye Se w'uyu mwana wamutemye ata urugo rwe mbere yuko atabaruka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com



Source : https://www.intyoza.com/ruhango-umwana-yatemye-umugabo-yasanze-mu-buriri-bwa-se-arimo-gusambanya-nyina/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)