Umugore wari uhagaze kuri etaje ya 6 arashinjwa kujugunya hasi umwana we amuziza kurira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore yari hejuru kuri etaje ya 6 mu nzu ndende y'amagorofa menshi ahitwa Saratov,arangije afata uyu mukobwa we w'imyaka 3 witwa Anastasia amucurika hasi amufashe umupira uracika niko kumurekura agwa hasi.

Polisi yavuze ko amashusho ya CCTV,yafashe uyu mwana muto Anastasia ari kurira cyane abwira nyina ati 'Mama,mfite ubwoba,mfite ubwoba,mfite ubwoba'hanyma ahanuka ahantu hareshya na metero 18 ahita apfa.

Ikinyamakuru Life News cyavuze ko uyu mwana akimara kwikubita hasi uyu mugore yirutse ajya gufata umurambo hasi arangije yinjira muri lift amusubiza mu nzu babagamo muri etaje ya 6.

CCTV zagaragaje uyu mugore ari kuzunguza uyu mwana nk'ushakakumuzura.Ibinyamakuru byo mu Burusiya byavuze ko uyu mugore yashakaga gukanga uyu mwana kuko ngo hamufashe umupira amwereka ko niyongera kurira cyane azamujugunya hasi hanyuma iyi myenda yari yambaye iracika yikubita hasi arapfa.

Ibi ngo byabaye madamu Ruzankina avuye mu kabyiniro ndetse ngo yari yananyoye inzoga.

Umwe mu banyuze kuri iyi etaje yavuze ko yumvise umwana ari kuvuza induru cyane ari hejuru yongeraho ati 'Mu kanya numvise ikintu cyikubise hasi,urusaku rurarangira.Mpindukiye nabonye ari umwana muto w'umukobwa wuzuye amaraso,mpite njya guhamagara abashinzwe umutekano.'

Abaturanyi bavuze ko uyu mugore yababwiye ko uyu mwana yuriye ku rubaraza wenyine ndetse amubwira ko ashobora guhanuka hasi birangira bibaye.

Ruzankina yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana muto nahamwa n'ibyaha azakatirwa igifungo cy'imyaka 21.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umugore-wari-uhagaze-kuri-etaje-ya-6-arashinjwa-kujugunya-hasi-umwana-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)