Dore inseko nziza! The Ben yongeye guca amarenga y'urwo akunda Miss Pamela #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukundo rukomeje kuganza hagati y'umuhanzi The Ben na Miss Uwicyeza Pamela, ni nyuma y'ifoto y'uyu mukobwa The Ben yashyize hanze igaherekezwa n'amagambo aryoheye amatwi yumvikanye bwa mbere mu ndirimbo ye.

'Dore inseko nziza, oooh my God', aya ni amwe mu magambo agize indirimbo y'urukundo yakunzwe na benshi, 'Naremeye' ya Mugisha Benjamin wamamanye nka The Ben ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Niyo magambo yakoresheje ku ifoto ya Uwicyeza Pamela yashyize kuri Instagram Stories ye mu rwego rwo gushimangira urwo akunda uyu mwari w'uburanga.

Kuva mu mpera za 2019 nibwo aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo ndetse bigenda bishimangirwa n'ibimenyetso bimwe na bimwe.

Ubwo The Ben yizihizaga isabukuru ku wa 9 Mutarama 2020, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Uwicyeza Pamella yagize ati"Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri uwo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe."

Uyu mukobwa kandi yashyize hanze ifoto hanze ari kumwe na The Ben iherekezwa n'amagambo agira ati 'Mine', bivuze ngo 'uwanjye'.

Mu Kubuza 2020, The Ben yaje gushyira hanze amashusho ari kumwe n'uyu mukobwa aho bari basohokeye mu gihugu cya Tanzania.

Amafoto aba bombi bari kumwe ni kimwe mu bintu byagiye bigaragaza ko iyo bari kumwe ukuntu baba bahuje urugwiro.

Iyi foto yumvikanaga mu ndirimbo 'Naremeye' ya 'The Ben'
Pamela umukobwa wigaruriye umutima wa The Ben
Amafoto bari kumwe arivugira ibyo bo batabasha kuvuga



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/dore-inseko-nziza-the-ben-yongeye-guca-amarenga-y-urwo-akunda-miss-pamela

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)