Rubavu: Bafashwe na Polisi barengeje amasaha, bacura impapuro z’uko bari bavuye kwa muganga -

webrwanda
0

Ni nyuma y’aho Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yerekanye abaganga batatu batanze ibyemezo byemeza ko umuntu arwaye (ordonance Médicale) ku bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakarenza amasaha kugira ngo bigaragare ko bari bagiye kwivuza , bakitabaza imbuga nkoranyambaga kugira ngo imodoka yabo irekurwe.

Umwe mu bafashwe yagize ati “Tariki 4 natashye saa yine zarenze abapolisi baramfata mbereka ibinini bahita bamanura imodoka yanjye, n’uko mugenzi wanjye ahamagara umuganga baziranye kugira ngo anshakire ordonance ariko dusanga atakoze , aduha mugenzi wakoze arayidukorera. Ndasaba imbabazi kubera amakosa nakoze nkabona ordonance ijyanye n’imiti kuko byatumye bagenzi banjye nabo bagwa mu makosa’’.

Yakomeje asaba imbabazi kandi ku kuba yarahaye amafoto yose murumuna we kugira ngo bakoreshe urubuga rwa Twitter, ngo avuge ko barenganye bitume bamurekura.

Umukozi wo kwa muganga watanze inyemezabwishyu yabeshye amatariki y’igihe abafashwe bishyuriye, yasabye imbabazi avuga ko yakoze amakosa.

Ati “Umwe yanzaniye Ordonance iriho itariki ya 4 ansaba ko Facture nayihuza n’itariki iri kuri Ordonance ndabimukorera kuko numvaga nta kibazo kuko umuntu ashobora kubikorera umuntu bitewe n’impamvu nkuko tujya tubikora n’ubusanzwe nkiyo umuntu akeneye kuzajya kwishyuza kugira ngo igihe yivurije gihure n’imiti. Kuba ndi hano mbonye ko ari ikosa, ndasaba bagenzi banjye kwirinda aya makosa’’.

Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera John Bosco yavuze ko umuntu ufite ibibazo bikomeye nubwo yarenga isaha hari uburyo bwo kumufasha bitagakwiye ko bikorwamo ibyaha, aburira abitwaza imbuga nkoranyambaga nka Twitter bafashwe kugira ngo berekane ko polisi yabahohoteye kandi babeshya.

Ati “Abantu bumve ko ingamba zo kwirinda icyorezo n’amabwiriza atangwa bagomba kuyubahiriza uko yakabaye ariko ntabwo polisi yabuza umuntu ufite ikibazo cyose cyakemuka birimo no kuba yarenza amasaha yagenwe kubera impamvu igaragara,ariko kubeshya polisi yagufata nijoro ukerekana imiti, bakubaza ordonance ukavuga ko ntayo ufite ukabeshya bwacya bikagaragara ko wagiye kubwira inshuti zawe z’abaganga ngo ziyiguhimbire, ntabwo aribyo.”

Kabera yavuze ko n’umuco mubi wo gukwirakwiza amakuru atari yo ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo umuntu wakoze amakosa afungurwe ku gitutu atari wo.

Ati “ Hari umuco turi kubona aho umuntu ahagarara Rubavu agakora amakosa yarangiza akabeshya uri Kigali ngo namushyirire ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter amakuru ashaka kugaragaza ko polisi irimo gukora nabi, uwo mugabo nijoro ntabwo yari yerekanye ordonance na facture yaguriyeho imiti ariko byagaragaye ko mu gitondo yagiye kubihimba akabiha mugenzi we uri i Kigali ngo abishyireho’’.

Yavuze ko polisi itazihanganira abakora ibi bintu.

Abafashwe bagiye gushyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Abafashwe bagiye gushyikirizwa RIB
Umwe mu bafashwe akajya gucurisha impapuro mpimbano z'uko yari arwaye akanasaba ko bamuvuganira ku mbuga nkoranyambaga
Uyu muganga yemeye gutanga ordonnance ku bantu kandi abizi ko batigeze baza kwivuza



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)