Ubuzima bushya bubonerwa muri Kirisito Yesu... #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abefeso 2:3- 6 ' 1 Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n'ibyaha byanyu, 2ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y'iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira. 3Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n'imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk'abandi bose. 4Ariko Imana kuko ari umutunzi w'imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo 5 ku bw'urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije), 6 nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw'Umwuka turi muri Kristo Yesu.

Mbese abibaza ngo ubuzima bushya ni iki? Ni amahirwe umuntu aba yongeye kubona abuboneye muri Kirisitu Yesu, akamuha ubugingo bushya. Mu buzima busanzwe iyo haje ikintu gishya gisimbura icyari gihari biba bivuze ko icyari gihari kitari gifite akamaro, gishaje cyangwa kikirusha ubwiza.

Ni iyihe mpamvu haje ubundi buzima bushya? Bivuze ko ubwo buzima bwa mbere abantu barimo kujyenderamo bwari bupfuye. Iyo usomye uhereye mu gitabo cy'Itangiriro ubona urugendo rurerure rwagiye rukorwa kugira ngo umwana w'umuntu acungurwe. Kuko Imana ikimara gushyira Adamu na Eva muri Edeni Satani yararebye abona ko ikintu gishobora gutandukanya Imana n'umuntu burundu ari icyaha. Kuko Ijambo ry'Imana rivuga neza ko ibihembo by'ibiyaha ari urupfu. Yumvaga atandukanije umuntu n'Imana burundu nubwo yari igiye kubigeraho ariko si byo nanone.

Ingaruka z'icyaha zageze ku muntu. Kuko Bibiliya ivuga ko batari bambaye bisobanuye ko bari bambaye ubwiza bw'Imana. Nyuma yo gukora icyaha, ubwiza bw'Imana bwarabahunze. Ikintu icyaha kigukorera ni ukukwambura ubwiza bw'Imana.

Icya kabiri, umwana w'umuntu yirukanywe mu ngobyi ya Edeni, ikigaragara ni uko Satani yari atangiye kugera ku mugambi we. Nuko Imana imwirukana mu cyanya (presence) cyayo ikirindisha abakerubi bafite inkota kugira ngo atazarya ku giti cy'ubugingo kuko yari yamaze gususugura Imana. Icya gatatu yatakaje ubwenge. Ubwo bwenge Yobu arabuvuga ko ari ukubaha Uwiteka, aribwo bwenge kandi kuva mu byaha ariko ku jijuka.

Icya kane yatakaje ubutware. Kuko Imana imurema yamuremanye ubutware ngo atware ikintu cyose none ubu ibyinshi biramutwara, ni yo mpamvu muri iyi minsi uhura n'umuntu akakubwira ati gusambana byarananiye kubireka, ni ukubera ko umuntu aba yaratakaje ubutware. Ariko uko byagenda kose utakiri kumwe n'Imana ntabwo wazigera ubitegeka.

Satani atangiye kunezerwa ko atandukanije umuntu n'Imana nibwo urukundo rwayo rwahise rugaragara. Kuko Imana ibonye ko umuntu agiye kuzimira burundu yerekanye ko ishaka kumugarura mu cyanya cyayo. Kuko mu itangiriro Imana yica inyamaswa ikambika Adamu na Eva bisobanuye uwari kuzaza kuducungura ariwe Kirisitu kugira ngo atange ubugingo bwe acungure umuntu. Ibyo bitungura Satani. Aya ni yo mahirwe ya kabiri yabonetse, ari yo abantu bafata uko bishakiye ariko ni yo azashyirisha abantu mu rubanza.

Imigani 8:29-30 'Kristo agaragaza neza ko ibinezaneza by'Imana ari ukugira ngo izabane n'umuntu' aribyo Satani yarwanyaga. Hari ibintu byinshi cyane Imana yagiye ikora kuko umuntu yakomeje kuba mubi, bigera n'aho yagambiriye kumurimbura ikamuvanaho, ari bwo yabonaga Nowa nk'umukiranutsi, imutegeka kubaza inkuge ari yo bagombaga guhungiramo, nayo yashushanyaga ubuhungiro bwa nyabwo umuntu ashobora guhungiramo akaga kose gatewe na Satani, aribwo Kirisitu Yesu. Ariko muri iyi minsi ntabwo abantu bari kubwira abantu kwinjira mu buhungiro, buzima, ahubwo barabwira guhunga ubukene nibindi ariko ubuhungiro bwa nyabwo ni Kirisitu. Uku ni ko byagenze ku bwa Nowa kugeza ubwo umwuzure wabatunguye bakarimbuka.

Tugeze mu mwaka abantu bari kwishimiramo ariko umuntu wese yari akwiriye kwicara agafata umwanzuro wo gukurikira Kirisitu neza, adakebakeba , cyangwa ufite intege nke agasanga abatambyi bakamufasha, kuko ni umwaka Imana itwongereye kugira ngo dukosore ibyo mu ngeso zacu zidatunganye.

Iri ni irengayobora ikintu Imana yakoze (kohereza Kirisitu). None rero nubwo ukora ibyaha Imana ikakwihorera, ntukagire ngo ntabwo Imana ikubona. Kuko kubura ubwenge kw'abantu amakosa yabo agenda yiyongeranya imbere yayo. Nubwo abantu benshi bakemeranya bakeza umurimo mubi ntabwo bivuze ko Imana yatubona nk'abakiranutsi, kuko ntabwo iba yabuze uko igenza. Kubw'urukundo rwayo ntiyahwemye gushaka uko icungura umuntu. Niryo isezerano rishya ariryo twahawe kubera Yesu. Kuko yari imaze kubona ko ibitambo ntacyo byatumariye. Yesu araza avukira mu mugore, avuka mu buryo bworoheye buri muntu wese kugirango amwisangemo, ntakindi kiraro, cyabasha gusiba umworera uri hagati y'umuntu n'Imana usibye amaraso ya Kirisitu.

1korinto 15: 22 'nkuko bose bazaniwe gupfa na Adamu ninako bazaniwe kubaho na Kristo'. Uku ari ko kuva mu gisekuru cya Adamu tukimukira mu gisekuru gishya cya Kristo . Hari ibintu bidashoboka, gushakira imirimo y'uwazutse ku muntu utarigeze apfa. Ibi bireze mu matorero menshi aho abantu bari kwihangisha gukora imirimo y'abantu bazutse kandi kamere zabo zikiri nzima. Ntibishoboka nimba kamere yawe itarapfuye ngo ihambwe uzukire mu gisekuru cya Kirisitu.

Pawulo yaranditse aravuga ngo abayoborwa n'Umwuka ni bo bana b'Imana. Rero ntiwakora imirimo y'Umwuka kandi kamere yawe itarigeze ipfa. Impamvu ubona biri kugenda bikugora ni uko kamere yawe itari yapfa. Kubera hari kamere abantu bagiye bagundira mu mitima yabo, bituma bagenda bahanga utundi dushya tudahishuwe n'Umwuka w'Imana ahubwo ari utuzanwa n'abadayimoni. Ni imikorere ya Satani.

Umva ikikintu, ntabwo umwana w'umuntu ari we kitegererezo cyo gukizwa. Nubwo ufite ibyo wamureberaho, ntabwo ariwe kitegererezo, cyo kugenderwaho. Ikitegererezo ni Kirisitu wenyine. Kuko abantu muri iyi minsi barimo bagenda bagushwa n'abantu basanze bakuze mu ma dini. Ariko Pawulo arandika aravuga ati 'Natwe yaratuzuye idukuye mu mirimo yacu mibi ariko Imana kuko ari umutunzi w'imbabazi iduhindurana bazima na Kirisitu' uwatuzuye niwe kitegererezo.

Ikibereye cyiza umuntu ni uko ahinduka, gakora umurimo w'Imana akiranuka, nubwo kuwukora atari igisobanuro cyo kugwiza ibyo ushaka byose, ahubwo icy'ingenzi ni ubugingo. Ngwino ugurane na Kirisitu, utange kamere yawe igiye ku kurimbuza, nawe aguhe ubugingo buhoraho.

Pawulo ati 'Ariko ntimwishushanye n'abiki gihe ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya'. Kuko hari igihe umuntu ahinduka ariko ntahinduke rwose. Hanyuma imbaraga zagukuye hahandi kure ni nazo zakubashisha kunesha burundu. Kuko muri Kirisitu Yesu harimo imbaraga zibashisha kunesha byose, kuko impamvu wumva bidashoboka ni uko ukiri hanze. Kuko ibitambo byinshi by'indirimbo n'amashimwe avanze no gukiranirwa, ntabwo bishobora kunezeza Imana, gukora imirimo myinshi itegetswe n'abapasitoro udafite gukiranuka muri wowe nta gisobanuro bifite imbere y'Imana.

Birasanaho abantu bari kwishyiriraho isezerano rya gatatu ryo kwicungura nk'aho amaraso ya Yesu nta cyo yabamariye. Aho abantu bari kwihimbira gukiranuka ko mu butunzi bwinshi, cyangwa ibintu abantu batanga mu nzu y'Imana bigatuma bakora amafuti nta muntu wabakoma, abandi bakitwaza imyanya y'ubuyobozi. Ariko ntabwo ibyo byose abantu bishingikirijeho byatuma bakizwa. Uyu ni umurimo w'Imana ntihakagire uwikomanga mu gatuza ngo avuge ngo nijyebishingiyeho.

Ongera wigenzure kugira ngo urebe ko wahindutse, kugira ngo n'iby'Imana yakubwiye bizabashe kugusohoreraho. Ahari uyu mwanya ni ukugira ngo wisubiremo n'imigisha Imana yakugeneye izabashe ku kugeraho. Hinduka ube mu buzima bushya ubwo Kristo yaguteguriye.

Umwigisha: Jean Claude DUKUZUMUREMYI

Source: https://cepurhuye.org/



Source : https://agakiza.org/Ubuzima-bushya-bubonerwa-muri-Kirisito-Yesu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)