Uyu mugabo ntazigera aguca inyuma uko byagend... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wakwibaza uti 'Ese ni ukubera iki tuvuga gucana inyuma?'. Ni ukubera ko umusore umaze gukura iyo yatangiye guca inyuma umugore we bihinduka ukundi akitwa andi mazina bigatuma abagabo beza ku bagore babo nabo bahinduka nabi, mbese akabicira isura.

Ahari wakuze ubibona cyane, ukura ubona bamwe bahirika ingo zabo kubera gucana inyuma. Wowe uri gusoma iyi nkuru wasanga uhise utekereza urugero rufatika rw'urugo rwahirimye kubera umugabo cyangwa umugore wacaga inyuma uwo bashakanye, sibyo se? Igisubizo ni wowe wagitanga.

Ahari hari umugabo ubona babeshyera ko aca umugore inyuma, iyi nkuru numara kuyisoma neza ni wowe urafata uruhande umushyiramo kuko igaragaza ko umugabo wa nyawe akatajya aca inyuma umugore we.

1. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Umugabo wa nyawe abazi uko yubaha umugore

Kubaha ni igice cy'imbere mu mibanire y'abantu babiri. Kubaha bituma umubano ubaho nk'ikintu gikuru cy'ingenzi ndetse kubaha bituma umubabo w'abantu babiri (Umugore n'umugabo) uramba, bakamarana igihe. Kubaha ni cyo kintu gishyira urukundo rwabo ku yindi ntera, bikabafasha gukura muri byose.

Kubaha bituma umugabo wanyawe, amenya urwego umugore ariho bigatuma amwubaha cyane kandi neza, bituma amenya ingano y'urukundo akwiriye kumuha. Umugabo w'ukuri yubaha umugore cyane kuko abazi ko ari cyo kintu cyiza agomba kumuha, ibi ni byo bigaragaza ko atamuca inyuma na rimwe. Ntabwo yamwubahuka ntibibaho.

2. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Umugabo wa nyawe ntahubuka

Umugabo w'ukuri ajya mu mubano yamaze kubona ko ari umubano uhamye ndetse ushyitse ku buryo atapfa gukundana n'umuntu abona ko adashobotse kugeza babanye. Uyu mugabo aba ashaka umugore uzamufata ikiganza mu buzima bwose, ubwiza cyangwa ububi.

Umugore uzamufasha mu bihe byiza n'ibibi. Guhubuka ni iby'abasore nabo badashobotse bashakana n'abakunzi babo b'abakobwa ejo bagatandukana. Umugabo w'ukuri urukundo rwe arugira ruzima ndetse umubano we n'uwo akunda awuha agaciro cyane (Very Serious).

3. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Umugabo w'ukuri ntaba ashaka kubaho mu kinyoma

Iyo umuntu aguca inyuma aba yumva yakubeshya cyane, mbese aba yumva yahora akubeshya, uyu muntu aba atunzwe n'ikinyoma. Umugabo uca inyuma uwo bashakanye ahora ari gushaka uburyo arashushanya ikinyoma mu gihe yaba yenda gufatwa. Umugabo w'ukuri rero ntaba yifuza kubaho mu buzima bw'ikinyoma na rimwe. Avugisha ukuri naho bitari ngombwa. Uyu mugabo nimuba mutarabana azakubwira ubuzima bwe bwose kugira ngo ubone ishusho y'uwo ari we.

4. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Umugabo w'ukuri amenya kwiyobora

Umugabo w'ukuri aba afite imbaraga zihagije ku buryo amenya kuyobora ubuzima bwe we ubwe. Kuba yashobora kuba umugabo w'umugore umwe (One-woman-man) ni ikintu aharanira kandi akanakigeraho. Uyu mugabo nta n'ubwo aba yumva yagendana n'abandi cyane kuko aba afite uwo akunda kandi ari wo yumva ko batemberana.

5. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Umugabo w'ukuri ntatekereza icyababaza uwo bashakanye

Nk'uko twabivuze mu ntangiriro, umugabo w'ukuri yubaha uwo bashakanye. Ntabwo atekereza icyababaza uwo bashakanye. Iyo uciye inyuma uwo mubana mugatana bibabaza uwo mwabanaga ukamubera isomo mubuzima.

6. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Kubana n'abagore babiri biba ari nk'igihano ku mugabo w'ukuri

7. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Umugabo w'ukuri aba yifitemo imbaraga zo kuba yatandukana n'uwo bashakanye.

Impamvu nyamukuru ituma abantu bacana inyuma ni uko baba batishimanye n'abo bashakanye maze bagahitamo kujya kwirebera abandi bantu. Mu rundi ruhande baba batinya gutandukana n'ubwo ibintu biba bitameze neza. Uyu mugabo we rero yizera ko icyiza ari ugutandukana n'umuntu kuruta kumuca inyuma cyangwa kumubeshya. Nibwo buryo bwiza bwo kwerekana icyubahiro n'agaciro kabo.

8. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚  Umugabo w'ukuri aba azi ikintu cy'ukuri mu buzima kandi cy'agaciro k'uwo akunda

Amarangamutima, ibyiyumviro, urukundo, ibitazibagirana,.. Hari ibintu byinshi mu buzima bikwiye kuba iby'ingenzi cyane kurenza ibindi, ibi rero ni byo uwo mugabo yubaha kandi akabiha agaciro.Uyu mugabo ntazigera aguca inyuma.

ISOMO: Ese aha hanze turacyafite abagabo b'ukuri, abagabo beza cyane ku bo bashakanye? Ese twavuga ko ari nk'abagabo bangahe b'ukuri basomye iyi nkuru? Ese niba uri umugore wasomye iyi nkuru wemeranya natwe? Ni ngombwa ko mu buzima duharanira kubana neza n'abo twashakanye hatabayemo kwikunda. Urukundo ruharanira kubana niba wubaha mugenzi wawe nzi neza ko utazemera ikintu na kimwe cyo kumubabaza. Ngaho rero mukunde nk'uko nawe agukunda.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106421/uyu-mugabo-ntazigera-aguca-inyuma-uko-byagenda-kose-dore-ibihamya-106421.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)