Amakipe 78 aturutse hirya no hino ku isi agiye guhurira mu karere ka Rubavu muri IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe 78 arimo ay'abagabo n'ay'abagore yo hirya no hino ku isi, yamaze kwiyandikisha kugira ngo azitabire irushanwa mpuzamahanga ry'umukino wa Volleyball yo ku mucanga ryiswe 'IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament', bikaba biteganyijwe ko rizabera i Rubavu kuva ku ya 14-18 Nyakanga 2021.

Iri rushanwa rigiye kubera muri Afurika uyu mwaka by'umwihariko mu Rwanda nyuma yaho aryari bube ryarabaye mu kwezi k'Ukuboza 2020 ariko kubera ubukana bwa Koronavirusi rishyirwa muri Gashyantare 2021 ariko nabwo ntiryaba, kugeza ubu iri rushanwa rikaba ryarashyize mu kwezi kwa Nyakanga 2021.

Kugeza ubu iri rushanwa rizitabirwa n'amakipe 78 yo mu bihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye y'isi, aha twavuga nk'umugabane w'Amerika, Aziya , u Burayi ndetse na Afurika muri rusange.

Mu makipe ategerejwe harimo ayo muri Leta z'unze Ubumwe z'Amerika zifite amakipe 6 mu bagabo ndetse n'andi 7 mu bagore, Austria yo ifitemo amakipe 5 mu bagabo ndetse n'andi 4 mu bagore, u Rwanda rwo ruhagarariwe n'amakipe abiri muri buri cyiciro.

Mu makipe yamaze kwiyandikisha harimo ayo mu Rwanda, Austria, Czech Republic, Egypt, Italy, Slovenia, Denmark, Greece, Norway, Central Africa, Mali, DRC, Kenya, England, Gambia, Israel, Poland, Germany, Tanzania, Russia, Lithuania, Central Africa Rep, USA, Brazil, Canada, Cyprus, Netrherkands Antilles, Japan, Scotland, Ukraine, Netherlands ndetse na Switzerland.

Ni ku ncuro ya kabiri u Rwanda rugiye kwakira irushanwa riri kuri uru rwego nyuma yaho mu mwaka wa 2019 n'ubundi iri rushanwa rwaryakiriye rikabera i Rubavu, icyo gihe mu bagabo u Buyapani nibwo bwegukanye irushanwa ryiswe IFVB Beach Volleyball World Tour 1-star tournament naho mu bagore ryegukanywe n'u Buholandi.

Kugeza ubu abakinnyi bazahagarira u Rwanda mu byiciro byombi bari i Rubavu aho batangiye umwiherero bitegura iri rushanwa, mu bagabo u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Gatsinzi Venutse, Habanzintwari Fils, Ntagengwa Olivier ndetse na Akumuntu Kavalo Patrick.

Mu kiciro cy'abagore u Rwanda ruhagarariwe na Nzayisenga Charlotte, Munezero Valentine, Mukantambara Seraphine ndetse na Mukandayisenga Benitha, umutoza w'amakipe yose ahagarariye ni Mana Jean Paul.

The post Amakipe 78 aturutse hirya no hino ku isi agiye guhurira mu karere ka Rubavu muri IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amakipe-78-aturutse-hirya-no-hino-ku-isi-agiye-guhurira-mu-karere-ka-rubavu-muri-ifvb-beach-volleyball-2-star-world-tour-tournament/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amakipe-78-aturutse-hirya-no-hino-ku-isi-agiye-guhurira-mu-karere-ka-rubavu-muri-ifvb-beach-volleyball-2-star-world-tour-tournament

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)