Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Prof. Elysé Musemakweli
Prof. Elysé Musemakweli

Prof. Elysé Musemakweli, umuyobozi w'ishuri rikuru ry'Abadivantisiti (PIASS) akaba n'umupasitoro, na we yabigarutseho ku ya 13 Kamena 2021, ubwo muri iryo shuri bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeraho ko kwica umuntu ari ukwigomeka ku Mana.

Yagize ati “Ntawe ufite ububasha n'uburenganzira bwo kwaka undi muntu ubuzima atamuhaye. Ubuzima ni impano Imana iduha, ni na yo ifite ububasha bwo kubusubirana”.

Yunzemo ati “Jenoside yabereye muri iki gihugu yagaragaje ubugome bukomeye abantu bagiriye abandi, ariko yagaragaje n'ubwigomeke ku Mana. Kwambura umuntu ubuzima yahawe n'Imana ni ukuyivuguruza, ni ukuyigomekaho kuko twarenze umurengo cyane, twageze kure aho umuntu atagombaga kugera, twihaye uburenganzira burenze”.

Yashoje agira ati “Sinzi niba Abanyarwanda babona ko Jenoside ari ikintu gikomeye, tugomba kwicuza no gusaba imbabazi igihe cyose”.

Ibi byanashimangiwe n'umwepisikopi wa EAR muri Diyoseze ya Kigeme, Assiel Musabyimana, ubwo mu Murenge wa Cyanika bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Kwica umuntu utaremye, kimwe ni icyaha, ariko ni no kurakaza Imana ndetse no kuyihemukira, bikaba no kuyikoza urutoki mu jisho. Na none kandi kuko twaremwe mu ishusho y'Imana, kwica umuntu ni ukwica ishusho yayo”.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)