Perezida Kagame yakiriye Niklas Adalberth washinze ’Norrsken Foundation’ ifite icyicaro mu Rwanda -

webrwanda
0

Uyu muryango washinzwe mu 2016, ufite icyicaro mu Rwanda kuva mu 2019, ari na cyo cya mbere ufite muri Afurika.

Perezida Kagame yakiriye Adalberth nyuma y’uko yari avuye kuganira na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda barimo n’abiyandikishije bifuza kuzafashwa n’uyu muryango utegamiye kuri Leta.

Norrsken Foundation iri kuzuza ibiro byayo mu Mujyi wa Kigali, aho ba rwiyemezamirimo barenga 1000 bazahererwa ubujyanama mu bucuruzi ndetse banaterwe inkunga yo kuzamura ibikorwa byabo mu rwego rw’ubucuruzi.

Mbere y’uko Adalberth ahura na Perezida Kagame, yabanje guhura na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire ndetse n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.

Adalberth ni rwiyemezamirimo ukomoka muri Suède, aho mu 2005 yashinze ikigo cyitwa Klarna gifasha mu bikorwa byo kwishyura serivisI hifashishijwe ikoranabuhanga.

Icyo gihe Adalberth yari afatanyije na Victor Jacobsson ndetse na Sebastian Siemiatkowski bose bari abanyeshuri muri Kaminuza ya Stockholm mu ishami ry’ubukungu. Kuri ubu iki kigo gifite umutungo urenga miliyari 30 z’amadolari ndetse kikaba cyarungutse arenga miliyoni 700$ mu mwaka ushize.

Muri Kamena 2016, Adalberth yashinze umuryango wa Norrsken Foundation aho amaze kuwushoramo arenga miliyoni 126$.

Mu 2020, Norrsken Foundation yakoranye na ba rwiyemezamirimo 450 bo mu bigo by’ubucuruzi 130. Uyu muryango ushobora gushora amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100$ na miliyoni imwe y’amadolari ku mushinga umwe.

Norrsken Foundation ifite intego yo gushinga ibigo 20 ku Isi yose.

Perezida Paul Kagame yakiriye Niklas Adalberth washinwe Umuryango 'Norrsken Foundation’ utera inkunga imishinga y'ikoranabuhanga
Perezida Kagame na Niklas Adalberth bagiranye ibiganiro
Adalberth yakiriwe na Perezida Kagame aherekejwe na Pascal Murasira uzaba akuriye Norrsken Foundation mu Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)