Musanze : Imodoka itwara indembe yagonze ipoto y'amashanyarazi irangirika bikabije #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze mu rukerera rwo kuri uyu wa 10 Kamena 2021 ubwo iyo modoka y'ibitaro bya Rubavu yataga umuhanda ikagonga ipoto.

Kangabe Marie Claudine uyobora Umurenge wa Busogo, yavuze ko iriya mbangukiragutabara yari ivuye ku bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali aho yari yajyanye abarwayi ibakuye mu bitaro bya Rubavu.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka ndetse n'umuganga bari kumwe bakomeretse ariko batabarwa n'abari mu modoka yabanyuzeho dore ko iyi mpanuka yabaye mu rukerera hataracya.

Kangabe Marie Claudine avuga ko iriya modoka yakoze iriya mpanuka igeze mu Kagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo.

Yagize ati 'Yataye umuhanda igonga ipoto y'amashanyarazi iribirindura yikubita hasi. Yari imaze kugeza abarwayi mu bitaro bya Kibagabaga ikora impanuka igarutse ubwo yari irimo shoferi na muganga wari uherekeje abarwayi.'

Bariya bakomerekeye muri iriya mpanuka, bahise bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze aho bari kwitabwaho n'abaganga gusa ngo ntibakomeretse bikabije ku buryo bizeye ko bazasezererwa vuba.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Imodoka-itwara-indembe-yagonze-ipoto-y-amashanyarazi-irangirika-bikabije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)