P.Kagame yanenze ibihugu bifatanya n'u Rwanda mu by'umutekano ariko bikanashyigikira abahungabanya uwarwo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena mu muhango wo guha impamyabumenyi n'impamyabushobozi abasirikare n'Abapolisi bakuru barangije amasomo y'umutekano mu ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, Rwanda Military Academy.

Perezida Kagame yabwiye aba basanzwe ari abasirikare n'Abapolisi bakuru mu Rwanda ko barangije amasomo mu gihe akarere ndetse n'Isi byugarijwe n'ibibazo by'umutekano mucye.

Yagarutse ko mu gucyemera ibyo bibazo by'umutekano mucye, u Rwanda rusanzwe rugirana imikoranire n'ibindi bihugu ndetse rukagenda rubona n'ubufasha.

Ati 'Muri iyo mikoranire yacu, ku ruhande rumwe bakaba bafite umutima w'ubufatanye mu byo gukemura ibibazo by'umutekano mucye, mu rundi ruhande bakaba bari gutera inkunga mu gutera ibibazo by'umutekano mucye ku bihugu birimo n'icyacu.'

Yavuze ko nko ku ruhande rw'u Rwanda, hari abarangije amasomo nk'ayo ab'uyu munsi basoje, bagiye bagira ibibazo biteye kandi bigize ibyaha, bagahungira muri bya bihugu bisanzwe ari ibifanyabikorwa by'u Rwanda ubundi bakabeshya.

Ati 'Bakagenda bakakirwa kandi abo bantu akaba ari bo bagaruka bari mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w'igihugu.'

Yavuze ko kuvuga ibi byafata igihe kinini ariko ko ibyo byabaye inshuro nyinshi kandi bikorwa na biriya bihugu byitwa ko ari ibifatanyabikorwa by'u Rwanda.

Yagize ati 'Ndabwira aba bafatanyabikorwa ngo mureke gufasha ku ruhande rumwe mu gukemura ibibazo by'umutekano haba ari mu kubaka ubushobozi no mu gufasha ndetse n'inkunga na none kandi ngo muhe urubuga rwo gufasha no kwitorezamo abazagaruka gusenya ibyo twubakiye hamwe.'

Umukuru w'u Rwanda yavuze ko iyo mitekerereze itajyanye n'igihe asaba abasoje amasomo kutagendera mu murongo nk'uwo ushaje.

Ikoranabuhanga rigomba kugira ingufu

Perezida Kagame yavuze ko intego za ririya shuri ari uguha abo mu rwego rw'Umutekano ubumenyi bukenewe mu gukomeza kubungabunga umutekano n'amahoro.
Yagarutse ku bumenyi bukenewe kugira ngo hakomeze kuzibwa icyuho cyakunze kuba hagati y'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere n'ibikize, avuga ko icyo cyuho kigomba gukurwaho no kubaka ubushobozi bishingiye ku ikoranabuhanga.

Gusa ngo hakaba hakiri icyuho mu ikoranabuhanga muri ririya shuri.

Ati 'Icyaburaga ari ukumva no gukoresha ikoranabuhanga (IT). Ubwo nazaga aha nabazaga abayobozi twahuye mbere bo mu gisirikare, ni gute abanyeshuri ba hano bafashwa gukoresha ubumenyi bahabwa. Bansubije icyo ntari niteze.'

Yavuze ko naramuka agarutse muri ririya shuri agasanga ibibazo bihari bitarakemuka atazabyumva kimwe na bo.

Yavuze ko abantu 47 barangije amasomo muri iri shuri bafite uruhare rwo gufasha igihugu kugera ku ntego zacyo kandi ko ari byo bitezweho na benshi.

Yagize ati 'Mwese mufite umusanzu wo gutanga mu gutuma tugera ku ntego zacu. N'ubundi mbere y'uko muza hano mwari mufite ubwo bushobozi ubu mutegerejweho bwinshi kurushaho. Ndizera ko mugiye gutanga uruhare rushya mwifashishije ubumenyi bwanyu.'

Yavuze ko igikenewe ari ugukorana n'izindi nzego by'umwihariko bakubakira ku ndangagaciro z'icyizere ndetse no kubazwa inshingano bisanzwe biranga umuryango mugari w'Abanyarwanda by'umwihariko igisirikare cy'u Rwanda.

Yagarutse ku bibazo byugarije Isi birimo iterabwoba, ibyorezo ndetse n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe, avuga ko nta gihugu na kimwe kitagezweho ingaruka n'ibyo bibazo ariko ku ruhande rw'u rwanda Igisirikare cy'u Rwanda cyakoze itandukaniro kuko gihora giharanira ko abaturarwanda bikura muri izo ngaruka kandi ko gihora kirinze abaturarwanda no gutuma bahora batekanye.

Yagize ati 'Abanyarwanda n'abanyafurika bafite uburenganzira bungana n'ubw'abandi yaba ari mu kwishyira ukizana ndetse n'ubusugire.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/P-Kagame-yanenze-ibihugu-bifatanya-n-u-Rwanda-mu-by-umutekano-ariko-bikanashyigikira-abahungabanya-uwarwo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)