Sobanukirwa byinshi byerekeye cholesterol #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cholesterol igizwe n'ibinure, ikaba ijya kumera nk'ibinyagu by'ubuki, ndetse ikaba ari ikinyabutabire cy'ingenzi mu bigize uturemangingo, ndetse gituma tumera uko tumeze kandi tugahorana amatembabuzi. Ikorwa n'uturemangingo tw'inyamabere zose (aha niho umuntu abarizwa).

Iyo umubiri wawe yose ukenera, kugira ngo ubashe gukora imisemburo itandukanye, vitamin D ndetse n'ibindi bifasha mu igogorwa ry'ibiryo, yose ufite ubushobozi bwo kuyikorera, hatitabajwe ivuye hanze.

Cholesterol igera mu maraso gute?

Nkuko twabivuze hejuru, cholesterol yose umubiri wawe ukenera, ushobora kuyikorera. Nubwo bwose hari ibyo kurya bimwe na bimwe ibonekamo.
Itembera mu maraso iri mu dufuka duto cyane twitwa lipoproteins. Utu dufuka tuba tugizwe n'ibinure (fat/lipid) mo imbere, inyuma tukagirwa na proteyines (ariho iri zina rya lipoproteins rituruka).

Habaho ubwoko 2 bwa lipoproteyines zitwara cholesterol mu bice bitandukanye by'umubiri;

Low density lipoproteins (LDL) na high density lipoproteins (HDL).LDL cyangwa se lipoproteins zifite uburemere bucye (Low Density Lipoproteins) nizo zitwa cholesterol mbi. Iyo urugero rwazo mu mubiri rugiye hejuru, bishobora gutuma cholesterol nyinshi yigira mu mijyana (udutsi dutwara amaraso kuva mu mutima tuyerekeza ahandi hose mu mubiri).

HDL cg se lipoproteins zifite uburemere buri hejuru (High Density Lipoproteins) zitwa cholesterol nziza. Impamvu ni uko zifasha mu kuvana cholesterol mu bice bitandukanye by'umubiri ziyijyana mu mwijima, aho ukora akazi ko kuzisohora mu mubiri.

Cholesterol nyinshi mu maraso ishobora gutera ibihe bibazo?
Iyo yabaye nyinshi mu maraso, ubusanzwe bifatwa nk'uburwayi. Gusa, kubera ko nta bimenyetso nta n'ibiranga iki kibazo, abantu benshi ntibapfa kumenya ko bafite nyinshi mu maraso.

Iyo imaze kuba nyinshi, uba ufite ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima.
Uko urugero rwa LDL cholesterol rwiyongera cyane mu maraso, niko ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima byiyongera. Iyo cholesterol imaze kuba nyinshi mu maraso, bifunga imijyana, nuko amaraso acamo akagabanuka, bitera indwara izwi nka atherosclerosis.

Uko bigenda byiyongera, niko imijyana igenda igabanuka ubunini ndetse igakomera cyane, bityo amaraso agera ku mutima ntabe asukuye bihagije (arimo umwuka wa oxygen uhagije).

Iyo amaraso asukuye yageraga ku mutima agabanutse cg ahagaze, bishobora gutera umutima guhagarara (heart attack).

Heart attack cg guhagarara k'umutima bibaho igihe amaraso arimo umwuka mwiza wa oxygen atagera ku mutima neza. Iyo bidahinduwe mu maguru mashya, icyo gice cy'umutima kitagerwaho n'umwuka mwiza gitangira gupfa, waba utavuwe hakiri kare, bishobora gutera ibibazo bikomeye, harimo n'urupfu.

Ibyo wakora

Kugabanya cholesterol bishobora kugufasha mu kugabanya cg se gukuraho kuba yakwihagika mu mijyana. Ibi byagufasha kwirinda n'indwara z'umutima zishobora guterwa nabyo.

Tubibutse ko urugero rwa cholesterol yaba mbi cg nziza mu maraso, ushobora kubimenya umaze gukorerwa ibizamini kwa muganga. Ipimwa muri miligarama kuri decilitiro y'amaraso (mg/dl).

Source: https://umutihealth.com/

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-byinshi-byerekeye-cholesterol.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)