Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu yahamije ko Rusesabagina atigeze ahungabanywa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu ni ubutumwa bukubiye mu itangazo yashyize ahagaragara ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, nyuma y'umunsi umwe ikoze igenzura muri gereza ikagirana ibiganiro na nyir'ubwite ku byavugwaga ko uburenganzira bwe bwahungabanyijwe.

Umuryango we wifashishije imbuga nkoranyambaga n'ibinyamakuru birimo The New York Times, wari watangaje ko Rusesabagina yawumenyesheje ko agiye guhagarikirwa ibiribwa, amazi n'imiti yahabwaga.

Nk'umuntu iyi komisiyo ivuga ko yakurikiranye ibye kuva akiri mu bugenzacyaha kurinda ageze no muri gereza igakomeza kumuhozaho ijisho, igakurikirana urubanza rwe, byabaye ngombwa ko inakurikirana ibyavugwa ko aho afungiye abayeho nabi.

Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yavuze ko basuye Rusesabagina ku wa 10 Kamena bakagirana ibiganiro na we mu muhezo byamaze amasaha agera kuri atatu.

Muri ibi biganiro Komisiyo yasuzumaga niba hari ibikorwa by'iyicarubozo n'ibitesha umuntu agaciro yakorewe, ko aho afungiye haboneye, harebwa niba ahabwa serivisi z'ubuvuzi, ibiribwa, yemererwa kuvugana n'abo mu muryango we cyangwa ahabwa ubutabera buboneye nk'uko byose biri mu burenganzira yemererwa.

Mukasine yavuze ko basanze uburenganzira bwa Rusesabagina bwo kudakorerwa iyicarubozo bwarubahirijwe nk'uko na we ubwe yabiyihamije.

Ati 'No kuva mu ntangiriro yaratubwiye ati 'nta muntu nabeshyera ku kintu gisa gityo.'

Yakomeje avuga ko basanze imibereho ye itarigeze ihungabana, ko abona amafunguro akwiye, afungiye mu cyumba cyisanzuye, kirimo urumuri ruhagije, afite aho akarabira n'ibindi byangombwa by'ibanze birimo uburiri bufite inzitiramibu.

Ku bijyanye n'ubuvuzi, Mukasine yavuze ko Rusesabagina avuzwa, abonana na muganga igihe amukeneye, ahabwa imiti ku gihe, byongeye akaba yarahawe urukingo rwa Civid-19 n'ibindi bikoresho bimufasha kuyirinda birimo udupfukamunwa.

Agaruka ku by'ubutabera buboneye, Mukasine yasobanuye ko Rusesabagina abonana n'abamwunganira igihe abashakiye cyangwa bo bamushakiye. Ngo amenyeshwa amakuru yose ajyanye n'iburanisha nubwo kuri ubu ataryitabira, aho yavuze ko impamvu ari uko nta butabera yizeye.

Ikindi ni uko yemererwa kuvugana n'abo mu muryango we ndetse akaba abanye neza n'abo bafunganywe nk'uko Visi Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, Sinyigaya Silas, yabigarutseho.

Ati 'Nta gikuba cyacitse kuri Rusesabagina, twanaganiriye n'abo bafunganywe babana baduha ubuhamya. Baraganira babanye neza.'

Umwihariko ni uko Rusesabagina yamamaye cyane

Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu yavuze ko nta mwihariko Rusesabagina afite mu zindi mfunwa harebewe mu ndorerwamo z'uburenganzira uko buvugwa mu itegeko rigenga amagereza. Gusa ngo kuba yaramamaye ni wo mwihariko gusa.

Mukasine ati 'Niba uri imfungwa uri nk'abandi. Niba hari ibikorerwa imfungwa ugomba kubigiraho uburenganzira. Hari abantu bafungwa ntihagire ubimenya ariko hari n'ufungwa isi yose ikabimenya, navuga ko ari ho atandukaniye n'abandi kuko ni imfungwa ikurikiranwa n'amahanga. Ni imfungwa yavuzweho byinshi, ni wo mwihariko we.'

'Hari no kuba n'umuryango we ukora ibishoboka byose ngo akomeze amenyekane. Navuga ko ari wo mwihariko mubonaho ariko ku bijyanye n'uburenganzira nk'imfungwa usanga nta kintu cyakagombye kumutandukanya n'izindi.'

Rusesabagina yabwiye Komisiyo ko yifuza ko Gereza imwishyurira amafunguro yihariye

Mukasire yavuze ko mu biganiro bagiranye na Rusesabagina yasabye ko ubuyobozi bwa gereza bwajya bumwishyurira ifunguro ryihariye nk'uko bwabikoze mu minsi ya mbere y'ifungwa rye.

Ibi ngo ubuyobozi bwa Gereza bwavuze ko butakomeza kubikora ahubwo akwiye kwifashisha amafaranga yashyizwe kuri konti ye arimo ayavuye ku mwunganizi we n'ayo yari afite ubwo yagezwaga mu Rwanda.

Ati 'Icyo twaganiriye n'ubuyobozi bwa Gereza ni icyifuzo cye. Yifuza ko uko bamwakiriye bakamufata bushyitsi bakomeza bakamugenza nk'uko ariko ubuyobozi bwa Gereza bwatugaragarije ko ibyo bamukoreye batakomeza kubikora mu gihe cyose afunze.'

Itangazo rya Komisiyo y'Uburengenzira bwa Muntu risohotse nyuma y'aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zitangaje ko kugeza ubu Rusesabagina Paul akomeje guhabwa ibyo kurya, amazi, ubuvuzi n'izindi serivisi zigenerwa abafungwa bitandukanye n'amakuru y'uko hari gahunda yo kumwicisha inzara yari yakwirakwijwe n'abo mu muryango we.

Ibi byari byanemejwe n'Umuvugizi wa RCS, SSP Gakwaya Pelly Uwera, aho yavuze ko abari muri gereza zo mu Rwanda bafatwa kimwe kandi na Rusesabagina ahabwa uburenganzira bwose yemererwa n'itegeko.

Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/komisiyo-y-uburenganzira-bwa-muntu-yahamije-ko-rusesabagina-atigeze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)